Mu Karere ka Nyagatare batoye Komite Nyobozi n’abahagarariye amakomisiyo ku rwego rw'Akarere mu Muryango Uharanira Agaciro n’Iterambere by’Umunyafurika

Mu cyumba cy'inama cya Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare habereye amatora y'abagize komite Nyobozi igizwe n’abantu batatu n'abahagariye amakomisiyo cumi n’atatu ku rwego rw'Akarere mu Muryango Uharanira Agaciro n’Iterambere by’Umunyafurika. Uwatorewe kuyobora uyu Muryango ku rwego  rw'Akarere ni Visi Meya Matsiko Gonzague. Aya matora yitabiriwe na Komiseri Wungirije Ushinzwe ubukangurambaga muri PAM-Rwanda Steven Bagabe ku rwego rw’Igihugu, Abagize  Komite Nyobozi y’Akarere n’Abagize umuryango Uharanira Agaciro n’Iterambere by’Umunyafurika mu Karere ka Nyagatare.

Perezida wa PAM mu Karere ka Nyagatare Matsiko Gonzague yashimiye abanyamuryango ku cyizere bamugiriye bakamutorera kuyobora uyu muryango ndetse anabizeza ubufatanya mu guteza imbere u Rwanda n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Pan-African Movement(PAM) ni Umuryango Uharanira Agaciro n’Iterambere by’Umunyafrika. Kugira ngo ibyo bigerweho, bisaba:ubufatanye (integration), umutekano (security and stability) n’ubukungu butajegajega (prosperity). PAM yashinzwe mu mwaka wa 1900 hagamijwe cyane cyane kwigobotora akarengane n’ihohoterwa byakorerwaga abirabura hirya no hino ku isi, cyane cyane abakomoka muri Africa. Mu Rwanda, uyu muryango watangijwe ku mugaragaro tariki 8/8/2015 mu nama y’Inama Nkuru yateraniye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.