Mu karere hatangijwe umushinga wo kunganira imirire y’abana ku mashuri bahabwa amata
Kuri uyu wa 26 Nzeri 2019, Umuyobozi w’Akarere, Bwana Mushabe David Claudian yakiriye Hon. Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof. Shyaka Anastase ari kumwe na Guverineri w'Intara y’Iburasirazuba Bwana Mufulukye Fred n'abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n'abaturage mu mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Umushinga wo kugeza ibyuma bikonjesha amata (milk coolers) ku bigo by’amashuri 6 ari muri aka Karere hagamijwe kunganira abana mu mirire igihe bari ku ishuri.
Uyu mushinga wo kwegereza abana amata ku mashuri watekerejwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku bufatanye n'aborozi bo mu karere ka Nyagatare, Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ndetse n'Umuryango wa World Vision mu rwego rwo guca burundu imirire mibi mu bana.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yavuze ko iyi gahunda yo kugeza ibyuma bikonjesha amata ku mashuri izunganira cyane izindi ngamba zisanzweho zo guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi mu bana, aho kuva uru rugamba rwo guhangana n'iki kibazo rwatangira abana basaga ibihumbi 9 bamaze gukira mu Ntara yose.
Guverineri w’Intara yasabye abaturage gukomeza gukurikirana abana bavuye mu mirire mibi kugira ngo batayisubiramo ndetse no kwita ku bandi hifashishijwe iyi gahunda n'izindi nk'igikoni cy'umudugudu, umurima w'igikoni,ibigo mbonezamikurire n’izindi kugira ngo hatagira umwana urwara imirire mibi.
Gahiga Gashumba uyobora ihuriro ry’aborozi bo mu Karere ka Nyagatare yavuze ko nk’aborozi iki gikorwa bagikoze mu rwego rwo gufasha abana bari mu mirire mibi, no gutoza abana kunywa amata. Aborozi biyemeje gutanga litiro 350 z'amata ku munsi mu mezi atatu zigenewe abana barenga 600
Minisitiri Prof. Shyaka yabwiye abaturage ba Nyagatare ko abazaniye inyashyo za Perezida Paul Kagame ubifuriza iterambere ryihuse ritagira uwo risiga inyuma, yaba umugore,umugabo,umwana kandi iterambere rikajyana n'amahoro n'umutekano kandi umutekano uturuka mu miryango.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko kuba Akarere ka Nyagatare kagira umwihariko wo kugira inka nyinshi , amata menshi ariko kakanagira imyaka myinshi, ariyo mpamvu mu ntangiriro z’uyu mwaka bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’akarere, Abaturage n’aborozi barebera hamwe uburyo mu gihe abana bari ku ishuri bahabwa amata, ashimira Amakoperative y’aborozi yabifashe nk’ibyayo kugirango iyi gahunda ishoboke.
Minisitiri Prof Shyaka yavuze ko gahunda ihari ari uko mugihe kiri imbere iyi gahunda yagezwa mu Karere hose ndetse mu myaka iri imbere ikazaba ari gahunda y’igihugu ikorera mu Turere twose.