Mu karere hatangijwe ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi

Kuri uyu wa 27/12/2018 Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mme Murekatete Juliet yatangije ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi buzageza tariki ya 18/1/2019 mu nsanganyamatsiko igira iti : "Tugire umuryango muzima, twita ku minsi 1000 ya mbere y'ubuzima bw'umwana", butangirizwa mu kagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare.

 

Abaturage bakanguriwe kwita ku buzima bw'umwana kuva agisamwa,yavuka akonswa kandi akarerwa neza, hanitabwa ku buzima bw'umubyeyi, isuku no gutegura indyo yuzuye.

 

Mu gihe bikigoye abaturage bamwe kwita ku buzima n’uburere bw’abana bitewe n’umubare w’abana utajyanye n’ubushobozi bw’ababyeyi,abaturage bakanguriwe kuboneza urubyaro no kubyara abana bashobora kwitaho no kurera neza.

 

Akagari ka Nyagatare katangirijwemo ubu bukangurambaga habaruwe abana 15 bafite ibimenyetso by 'imirire mibi muri 69 bagaragaye mu murenge wose mu gihe Akarere kose gafite abagera kuri 646 bagaragaza ibimenyetso by'imirire mibi bakaba bahabwa indyo ifite intungamubiri zibafasha gukira ingaruka z'imirire mibi.

 

Umuyobozi w'Akarere wungirije yasabye ababyeyi bafata ifu n'amata afasha abana bagaragaweho n'imirire mibi kuyaha abo agenewe no kwirinda kuyagurisha hatagize ubanza guhanirwa aya makosa, anabasaba kwita ku nama z'abajyana b'ubuzima n'abaganga babegereye no kubagana mu gihe bagize ikibazo cy'ubuzima hagamijwe kurengera ubuzima no kubaho neza nk'uko Leta ibibifuriza.

 

Ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye n'Ibitaro bya Nyagatare bukazakomeza mu mirenge yose abajyanama b’ubuzima kimwe n’abandi baganga baha abaturage serivise zirimo no kubakangurira uburyo bwo kurwanya imirire mibi hanozwa imirire mu bushobozi bw’ingo zose.