Mu Karere hatangijwe ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera umwana

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburenganzira bw’umwana no kurwanya ihohoterwa rikibasiye abana, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangije ubukangurambaga bugamije kurinda no kurengera umwana ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twubake ejo hazaza, turengera umwana.”

Ni ubukangurambaga buzamara iminsi 20, hibandwa cyane ku bana bo ku mihanda, hagamijwe gushakira umuti urambye iki kibazo kibangamiye iterambere ryabo n’iry’Igihugu.

Iki gikorwa cyatangiriye mu mujyi wa Nyagatare, kikaba kitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye n’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen, yagarutse ku kamaro k’iyi gahunda, agaragaza ko abana b’u Rwanda ari bo shingiro ry’iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati: “Uru ni urugendo tugomba gufatanya nk’Abanyarwanda. Umwana wese afite uburenganzira bwo kurerwa neza, akiga kandi akagira ubuzima bwiza. Ntitugomba kurebera abana bacu bari mu muhanda, ahubwo tugomba kubafasha kugaruka mu miryango yabo, bagasubira mu ishuri.”

Yakomeje agira ati: “Dufatanyije n’inzego z’ibanze, dufite ingamba zo gukurikirana umwana wese uri ku mihanda, tukamugarura mu muryango nyawo. Tugomba guharanira ko abana b’u Rwanda bamererwa neza, bakurira mu rukundo n’uburere buboneye by’ababyeyi.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, Fred Mufulukye yashimangiye ko ababyeyi batita ku burere bw’abana babo bagomba kubiryozwa binyuze mu mategeko.

Yagize ati: “Umubyeyi wese ureka umwana we akajya ku muhanda arebera, azafatwa kandi ahanwe. Ntitugomba gukomeza kwihanganira uburangare butuma abana b’u Rwanda babaho nabi.”

Abaturage bitabiriye iki gikorwa bashimye gahunda yatangijwe n’akarere, bavuga ko ari ingirakamaro mu gukemura ibibazo byugarije abana bo ku mihanda.

Karara Emmanuel, umubyeyi utuye mu Mujyi wa Nyagatare, yagize ati: “Tubona abana benshi bata ishuri bakajya ku mihanda, ariko ubu twizeye ko iyi gahunda izatuma basubira mu buzima busanzwe.”

Mu gutangiza ubu bukangurambaga, ku ikubitiro hafashwe abana 19, biberaga ku mihanda, bakaba bajyanywe ahantu hateguwe ngo baganirizwe, ndetse havugishwe n’imiryango yabo, nyuma bazahuzwe n’abana babo.