Mu bitaro by’Akarere bya Gatunda hatangirijwe ibikorwa bihuriweho n’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu
Mu bitaro by’Akarere bya Gatunda ku rwego rw'Igihugu mu bikorwa by'ubuvuzi hatangirijwe ibikorwa bihuriweho n’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu, byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti “Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza kwibohora 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda.”
Minisitiri w’ubuzima Dr.Nsanzimana yashimye ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, agaragaza ko ari imwe mu nzira zo kugera ku ntego y’iterambere rirambye binyuze mu kugira abaturage bafite ubuzima buzira umuze.
Yakomeje agira ati: “Ubuvuzi ni uburenganzira bwa buri wese, kandi iyi gahunda igaragaza ubushake bw’Igihugu cyacu mu kurushaho guteza imbere ubuzima bw’abaturage.”
Yakanguriye abantu kwitabira iyi gahunda kugira ngo bagire ubuzima bwiza, buzabafasha mu iterambere ryabo no mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen yagaragaje ko iyi gahunda izafasha abaturage kugera kuri serivisi z’ubuvuzi bwizewe kandi bwihuse.
Yagize ati: “Iterambere ry’Akarere kacu n’iry’Igihugu rishingiye ku baturage bafite ubuzima bwiza. Turashimira inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zashyizeho iyi gahunda, kuko izafasha abaturage bose, cyane cyane ko ari ubuntu.”
Bamwe mu baturage bitabiriye ibikorwa by’ubuvuzi ku bitaro bya Gatunda bagaragaje ko iyi gahunda ibafasha cyane, cyane cyane mu kubona serivisi z’ubuzima badatanze amafaranga.
Nyirabihogo Janvière, umwe mu baturage wari waje kwisuzumisha, yagize ati: “Nk’umuturage wo mu cyaro, rimwe na rimwe kubona amafaranga yo kujya kwa muganga biragora. Iyi gahunda ni igisubizo cyiza kuri twe.”
Ibikorwa bizakorwa mu gihe cy’amezi 3, bizibanda ku byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.
Ni mu gihe mu mwaka ushize iyi gahunda yafashije abaturage barenga ibihumbi 8000 mu Karere hose.