Minisitiri w’ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin aburira abagura inzoga, bakirengagiza kwishyura Mituweli

Minisitiri w’ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin aburira abantu banga kugura Mituweli ahubwo bakigurira inzoga ko baba bari kwiyangiriza ubuzima cyane ko inzoga zikamura umubiri aho kuwubaka.

Ibi yabitangaje ku wa 17 Werurwe ubwo hatangizwaga ibikorwa by’uvuzi bwegerejwe Abaturage ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda na Police. Igikorwa cyabereye ku bitaro by’AKarere bya Gatunda.

Ati: “Abadatanga Mituweli mubambwire bayitange, hari abahitamo kugura agacupa aho kugura Mituweli, umuntu uzajya ujya kunywa icupa mujye mubanza mumubaze muti ariko se Mituweli warayishyuye? Inzoga n’ubundi urayinwa ikagera munda ikakwica, ikagutwikira igifu, ikagera mu mwijima, ikagera mu mpyiko, ugasanga umuntu wari umusore abaye umusaza kubera agacupa.”

Yakomeje ashishikariza abantu gahunda ya Tunyweless ati: “Inzoga muzigabanye cyangwa munazihorere. Tunyweless ni gahunda yo kunywa gake cyangwa ukinywera amazi kuko inzoga iyo zikugezemo ziragukamura, zikamura amazi mu mubiri, niyo mpamvu umuntu uri kunywa inzoga buri kanya aba ashaka kujya kwihagarika, buriya iba iri gukamura amazi ahantu hose mu mubiri.”

Yakomeje agira ti: “Abazi Ubutabire, barabizi y’uko inzoga ibamo ibinyabutabire bigize alcohol bikamura amazi mu mubiri, uko iyakamura ikamura n’ari mu bwonko, iyo imaze kuyamara mu bwonko rero abayemo make, umutwe utangira kukurya, ni za ngoma abantu bumva mu rucyerera cyangwa babyutse baraye mu nzoga. Alcoh iba yayamazemo ubwonko bugatangira kumagara.”

Yasoje ashishikariza abatu kunywa amazi ahagije ati: “Buriya abantu ntibaratora umucyo wo kunywa amazi ahagije. Nujya unywa icupa rimwe, ujye urenzeho amacupa abiri y’amazi ariko na none afite isukari kandi atetse kuko buriya ahantu twayavomye niba ari kuri robine aza adasa neza haba harimo inzoka nyinshi nto cyane zitagaragara utabonesha amaso.”

Yongeyeho ati: “Turabavura ariko tunirinde, kwirinda nicyo kizima kibanza, iyo waje kwa muganga, kwirinda biba byararenze.”

Mu bushakashatsi bwakozwe 2022 n’Ikigo k’igihugu gishinzwe Ubuzma mu Rwanda, cyatangaje ko abanywi b’inzoga bavuye kuri 43.3% bagera kuri 48.1%. Iyi mibare igaragaza ko Abagore bari kuri 43% naho abagabo 61.9%. Ni mu gihe abagaragarawaho n'ubusinzi bukabije bagabanutseho 8% bava kuri 23.5% bagera kuri 15.2%, aho abagabo bavuye kuri 30.6% bakagera kuri 20.7%, abagore bva kuri 17.2% bagera ku 9.8%.