Minisitiri w’Intebe yasabye inganda kongera umusaruro no gushyira imbere ubuziranenge bw’ibyo bakora

Mu rugendo rw’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Gatanu mu Ntara y’Iburasirazuba, Minisitiri w’Intebe Dr.Justin Nsengiyumva yasabye abayobozi n’abakozi b’inganda mu Karere ka Nyagatare kurushaho kwita ku buziranenge bw’ibyo bakora no kongera umusaruro, kugira ngo ibyo bakora bibashe guhatanira ku masoko yo mu Karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no ku masoko mpuzamahanga.

Ubu butumwa yabutanze ubwo yasuraga zimwe mu nganda zikomeye zikorera muri ako karere, zirimo uruganda rutunganya amata akavamo ifu rw’Inyange n’urukora amakaro rwa East African Granite Industries.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko inganda ari moteri y’iterambere ry’Igihugu, ariko kugira ngo zigere ku rwego mpuzamahanga bisaba gushyira imbere ubuziranenge no guhora hashakwa uburyo bwo kuzamura umusaruro.

Yagize ati: “Isoko ntiriba rikeneye ibicuruzwa byinshi, riba rishaka ibicuruzwa bifite ireme. Ni ngombwa ko twese dukorana umurava kugira ngo ibyo dukora bitere ishema Igihugu kandi bibone icyicaro ku masoko akomeye yo mu karere n’ayo ku Isi yose.”

Yashimangiye ko Leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira inganda mu guhanga udushya, kongera ubushobozi bw’abakozi, no koroshya uburyo bwo kubona isoko, ariko na bo bakaba bagomba gushyira imbere guhiganwa bishingiye ku ireme n’udushya.

Mu ruganda rutunganya amata akavamo ifu rw’Inyange, Minisitiri w’Intebe yishimiye uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutunganya ibicuruzwa rihuye n’amahame mpuzamahanga.

Yagaragaje ko uyu murimo ufite uruhare rukomeye mu gufasha aborozi kubona isoko ry’amata y’inka zabo, bityo ugatanga akazi ku baturage benshi no guteza imbere ubuhinzi-bworozi bw’akarere n’Igihugu.

Ku ruganda rwa East African Granite Industries, rukora amakaro y’ubwoko butandukanye akoreshwa mu bwubatsi, Minisitiri w’Intebe yashimye uburyo rukoresha ibikoresho biboneka mu Gihugu, bityo rukagabanya ikoreshwa ry’amafaranga mu gutumiza hanze, ndetse rukongera amahirwe yo kwinjiza amadovize binyuze mu kohereza ibyo rukora hanze.

Yasoje asaba abayobozi b’izi nganda kudacogora mu bushakashatsi no guhanga udushya, kuko ari byo bizabafasha gukomeza guhangana ku isoko, no kugira uruhare rukomeye mu rugendo rw’Igihugu rugana ku kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku nganda n’ubucuruzi bwagutse.