Minisitiri w’urubyiruko yasabye abayobozi b’inzego z’urubyiruko kwita ku iterambere ry’urubyiruko.

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Minisitiri w’urubyiruko, Mme Rosemary Mbabazi agirira mu karere yahuye n’abayobozi b’inzego z’urubyiruko abasaba kuba Inkomezamihigo mu bikorwa bita ku iterambere ry’abo bayobora.

 

Minisitiri Rosemary yasabye aba bayobozi kwegera urubyiruko kwegera urundi rubyiruko aho batuye, bagahuza imbaraga bagakora ibikorwa bibateza imbere kuko hari amahirwe menshi ahari babyaza umusaruro bakiteza imbere bityo tukimakaza umuco wo kwigira nk’Igihugu bitabaye ngombwa ko tubeshwaho n’inkunga z’amahanga.

 

Minisitiri yibukije urubyiruko gukomeza kuba ku isonga mu kubaka u Rwanda rurambye, Kurinda igihugu no kuba abarinzi b’ibyagezweho bakabisigasira ntibisenywe n’ibiyobyabwenge, ruswa, inda z’imburagihe n’ubunebwe

 

Nyuma y’inama kandi Minisitiri yagize umwanya wo gusura bimwe mu bikorwa by’urubyiruko biri mu karere birimo ibikorwa by’urubyiruko rwigishwa gukora isabune z’isuku, urubyiruko rworora inkwavu mu mushinga wa Ryabega Rabbit Farm n’iby’ubugeni aho urubyiruko rwamugaragarije intambwe rumaze gutera ariko ko rwifuza gutera imbere kurushaho.

 

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mme Musabyemariya Domithille yamaze impungenge urubyiruko rwifuza kugana ikigo cy’urubyiruko kiri mu mujyi wa Nyagatare ko umukozi uzagicunga ari mu bazakora ibizamini by’akazi mu mpera z’ukwezi kw’Ugushyingo , uzatsinda akazifashishwa mu guteza imbere iki kigo n’urubyiruko rugatera imbere.

 

Mu karere ka Nyagatare urubyiruko rugize umubare munini w’abahatuye akaba ari nay o mpamvu rushishikarizwa kwiteza imbere ruhanga imirimo. Ni mu gihe kandi Akarere gatera inkunga imishinga y’urubyiruko n’abagore yahize iyindi ndetse buri murenge ukaba ufite umujyanama mu guteza imbere ishoramari ufasha abaturage mu kunoza imishinga no kubahuza n’Ikigega BDF cyishingira ababyifuza kibatangira igice cy’ingwate bakwa n’amabanki igihe bafite imishinga isabirwa inguzanyo.