Minisitiri w’urubyiruko arakangurira abana b’abakobwa kwihesha agaciro birinda ababashuka

Mu bukangurambaga bugamije kurwanya icyabangamira uburezi n’uburere bw’umwana w’umukobwa, Minisitiri w’urubyiruko yasabye abana b’abakobwa kwirinda ababashuka bakabangiriza ejo hazaza.

 

Minisitiri w’urubyiruko, Mme Rosemary Mbabazi waganirizaga abanyeshuri bo mu kigo cya GS Rwempasha, yakanguriye abana b’abakobwa kuba abakobwa bafite intego, bifitiye ikizere kandi bafite ejo heza kuko ibyo bashukishwa bakabangiza bazagira igihe bakabyigurira bakanagirira akamaro ababyeyi babareze.

 

Madamu Stella Mugabo, umunyamuryango wa Unity Club, na we yasabye ababyeyi kwita ku burere n’uburezi bw’abana babo kuko byagaragaye ko ejo heza h’urubyiruko hari kwangizwa n’intege nke z’ababyeyi mu kwita ku bana, hamwe n’ibiyobyabwenge.

 

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na we yaboneyeho kwibutsa ababyeyi kudahishira ihohotera iryo ari ryo ryose ryakorerwa abana b’abakobwa kuko ari ukwangizwa ejo heza h’u Rwanda na cyane ko umubare munini w’abanyarwanda ari urubyiruko.

Ubutumwa bw’ubu bukangurambaga kandi bunyuzwa no mu bihangano by’abanyeshuri, bisuzumwa hanyuma ibihize ibindi bigahembwa.

Ubu bukangurambaga buzamara iminsi itatu bufite insanganyamatsiko igira iti: “ejo heza hari mu biganza byanjye”; mu karere bukazakorerwa mu mashuri ya GS Rurenge ho mu murenge wa Rukomo, GS Rwempasha ho mu murenge wa Rwempasha na GS Gakoma ho mu murenge wa Mimuli.