Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasoje urugerero ruciye ingando atuma intore zirangije urugerero kuzakomeza kuba intangarugero.
Mu muhango kuri uyu wa 13 Kamena 2018 wo gusoza urugerero ruciye ingando rw’Inkomezabigwi VI zaturutse muri buri kagari k’Intara y’Iburasirazuba, Minisitiri Francis Kaboneka yashimiye izi ntore ku murava n’umutima ukunda Igihugu byabaranze ku rugerero anabatuma gukomeza kuba intangarugero no guhindura urundi rubyiruko rw’aho bagiye.
Kuva tariki ya 5 Gicurasi 2018, urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rwatsinze neza ibizamini rukanaba indashyikirwa mu bikorwa by’urugerero rwo mu mudugudu, ruturutse mu turere 7 tw’Intara y’Iburasirazuba , rwahurijwe ku rugerero ruciye ingando mu karere ka Nyagatare rukora ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye, gusana amazu y’abatishoboye, gutanga amazi ndetse n’ibikorwa bigamije kongera isuku. Uru rubyiruko kandi rwahawe amasomo yihariye ahabwa intore ziri ku rugerero.
Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis KABONEKA, wasoje uru rugerero, yashimiye abatoza b’intore n’uru rubyiruko rwagaragaje ko rushyigikiye umuco wo kwishakamo ibisubizo kuko ibyo bamaze gukora mu gihe cy’ukwezi kumwe bagaragaje ko ari ibisubizo by’ibibazo u Rwanda rufite anabamenyesha ko uru rugamba rukomeje.
Minisitiri Francis Kaboneka yasabye uru rubyiruko rusoje urugerero gufasha urundi rubyiruko kurwanya ikibi gisuzuguza umunyarwanda iyo ava akagera no kwihesha agaciro ,birinda ingeso mbi z’urubyiruko rudashaka gukora kandi rushaka kubaho neza, abasaba kubifataho inshingano yo guhindura urubyiruko n’ababyeyi bagifite iyo myumvire idakwiye, abasaba kandi gukomeza kubaka umuco wo gukorera hamwe.
Urugerero ruciye ingando rwasojwe none rwariho urubyiruko rugera kuri 503, rukaba rumaze kubakira amazu imiryango 8, rutanga amazi mu miryango 12 no ku Kigo Ngororamuco cya Nyagatare, rwubakira abatishoboye ubwiherero 8 n’ibikoni 4, rusana amazu 4n’ibiraro by’inka 3. Uru rubyiruko kandi rwakoze ubusitani mu mujyi wa Nyagatare ndetse bukora imihanda mu mudugudu wa Kinihira mu murenge wa Nyagatare. Ni ibikorwa bifite agaciro k’asaga miliyoni 142.
Umuhango wo gusoza uru rugerero ruciye ingando wanitabiriwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye barimo Visi prezida w’Inteko Ishinga amategeko, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba MUFULUKYE Fred n’abayobozi b’uturere izi ntore zari ku rugerero zaturutsemo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare w’agateganyo, Bwana NIYONZIMA George yaboneyeho umwanya wo gushimira izi ntore n’inkunga zateye Akarere ka Nyagatare mu bikorwa byunganira iterambere ry’aka karere.