Matimba harinjirijwe ubukangurambaga bwo guhugura abaturage ku mikoranire n’inzego z’ibanze mu buvuzi

Mu gutangiza ku mugaragaro iki gikorwa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet, yashimiye abafatanyabikorwa by’umwihariko World Vision na CRD ku buryo badahwema gutanga umusanzu ukomeye mu mibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Ndashimira cyane abafatanyabikorwa bacu, World Vision na CRD, ku bwo gukomeza gukorana n’Akarere kacu mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro. Ubu bukangurambaga si ubwa mbere dufatanyije, kandi twishimira ko bigira umusaruro mwiza bugaragara ku mibereho y’abaturage bacu.”

Yongeyeho ko ibikorwa nk’ibi bifasha abaturage gusobanukirwa neza uburenganzira bwabo n’inshingano bafite mu gukorana n’inzego z’ibanze, ndetse no gukemura ibibazo bitandukanye binyuze mu bufatanye n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, by’umwihariko ibirebana n’iterambere n’imibereho myiza.

Umuyobozi wa World Vision Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Kellen Kebikomi yavuze ko ibikorwa nk’ibi ari kimwe mu bikorwa nyamukuru World Vision yihaye nk’intego mu guteza imbere uburenganzira bw’abaturage n’imiyoborere ibegera.

Yagize ati: “Hari igihe umuturage arwara aho kujya kwa muganga akigira mu bapfumu cyangwa akahira ibyatsi abonye ngo ari kwivura, kandi s ibyo kuko Leta nicyo yashyiriyeho amavuriro hafi yabo. Turizera ko uyu mugambi uzagira uruhare rukomeye mu gufasha abaturage kumva ko nabo ari igice cy’ingenzi mu miyoborere n’iterambere. Turashaka kubona abaturage bajya inama n’inzego zibayobora, bagatanga ibitekerezo, bakagira ubuzima buzima.”

Yagaragaje ko World Vision izakomeza gushyira imbere ubufatanye n’inzego za Leta kugira ngo hubakwe u Rwanda rufite abaturage bafite ubumenyi, ubushobozi n’ijambo mu bibareba.

Ubu bukangurambaga buri kubera mu mirenge ya Matimba na Musheri, bwateguwe ku bufatanye bw’Umuryango CRD (Centre for Rights and Development), World Vision Rwanda, hamwe n’Akarere ka Nyagatare. buzasozwa ku wa 30 Gicurasi 2025.