Madamu Atukunda Rukeba Chantal ni we watorewe kuyobora Inama Njyanama y’Akarere
Mu matora yo kuri uyu wa 17/11/2017 yo kuzuza Inama Njyanama y’Akarere na Biro yayo, hasimburwa uwari Perezida wayo, Mme Atukunda Rukeba Chantal uhagarariye umurenge wa Matimba ni we wayatsinze ku myanya yombi.
Mu matora yo kuzuza Inama Njyanama y’Akarere, Madamu Atukunda R. Chantal yagize amajwi 113 kuri 132 by’abari bagize inteko itora hakaba nta mfabusa yagaragaye kuko andi majwi yari ay’undi Mukandida Ingabire P. Juliet.
Nyuma y’amatora yo kuzuza Inama Njyanama y’Akarere inteko itora igizwe n’abajyanama 19 batoreye Madamu Atukunda Rukeba Chantal kuyobora Inama Njyanama y’Akarere ku majwi 17, andi ahabwa Busingye Rose Bella bari biyamamazanyije kuri uyu mwanya.
Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Madamu Mukamazera Rosalie yashimiye abajyanama batoye abakandida kuko nta mfabusa yagaragaye anabasaba gufatanya na perezida w’Inama Njyanama watowe mu guteza imbere Akarere.
Nyuma yo gutorwa, Mme Atukunda Rukeba Chantal yarahiriye inshingano nshya imbere anageza ijambo ku bitabiriye amatora abizeza ubufatanye bw’Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere mu kugateza imbere n’abaturage bahagarariye.
Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nº 87/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage,ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo kuwa 30/10/2013, Inama Njyanama ni urwego rukuru rw’Akarere, abayigize bahagararira abaturage. Iri tegeko ni naryo rigena imikorere y’Inama Njyanama, inshingano n’uburyo bwo gusimbuza abajyanama.
Abagize Inama Njyanama batorerwa manda y’imyaka itanu , ariko bashobora kwiyamamariza indi manda. Madamu Atukunda R. Chantal atorewe kuyobora Inama Njyanama y’Akarere asimbuye Madamu Muhongerwa Patricia wabaye umujyanama mu nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, wari watorewe kuyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare tariki ya 26/2/2016.