Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorerwe Abatutsi si umuhango – Senateri Kanziza
Mu rwego rwo gukomeza urugendo rwo guharanira ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo atazongera kubaho, Senateri Kanziza Epiphanie yashimangiye ko kwibuka abazize Jenoside yakorerwe Abatutsi atari umuhango gusa, ahubwo ari uguha agaciro abazize amacacubiri yaranze politike mbi yabibaga urwango mu banyarwanda.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2024 ubwo yifatanyije n’abaturage bo mu Karere mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rw’Akarere ka Nyagatare rushyinguwemo imibiri 99 y’Abatutsi.
Yagize ati: “Kwibuka abazize Jenoside yakorerwe Abatutsi si umuhango, ahubwo ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukibuka abacu bazize politiki mbi, tukumva agaciro ko kubaho mu gihugu kirangwamo amahoro n’ubwiyunge. Jenoside ni amateka yateguwe igihe kirekire kandi yashoboraga kwirindwa iyo habaho ubuyobozi na politike byunze ubumwe kandi byita ku baturage. Buri munyarwanda agomba kumenya amateka y’Igihugu cye. Nta wukwiye kwibagirwa inzira y’umusaraba u Rwanda rwanyuzemo, kuko kutayamenya ni ugutera icyuho abashaka kuyahakana no kuyapfobya bashobora no kuyuririraho.”
Yakomeje asaba buri wese, by’umwihariko abafite ubuhamya cyangwa amakuru y’amateka ya Jenoside, kuyasangiza abandi kugira ngo hazabeho kutibagirana kw’amateka.
Yanagarutse kandi ku ruhare rw’urubyiruko mu kurinda amateka y’Igihugu ko bagira uruhare rugaragara mu kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, rikorwa n’abantu bamwe bifashisha cyane imbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: “Urubyiruko ni rwo rufite ubushobozi bwo guhindura amateka no kurinda ibyagezweho. Ntimukwiye guha amatwi abashaka kuzimya ukuri, ahubwo mukwiye kuba intangarugero mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, aho yaba yihishe hose.”