Kwibohora 32: Byuma Faustin wa Rwimiyaga yagabiwe inka

Mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, umuturage witwa Byuma Faustin wo mu Murenge wa Rwimiyaga yagabiwe inka ifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw, avuga ko igiye kumufasha kuzamura ubuhinzi bwe, kubona ifumbire ndetse no guteza imbere imibereho y’umuryango we.

Ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare, ibi birori byabereye mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Rwimiyaga, aho abaturage bishimiye intambwe Igihugu kimaze gutera nyuma y’imyaka 32 ishize Ingabo za RPA Inkotanyi zibohoye Igihugu.

Muri ibi birori, umuturage witwa Byuma Faustin w’imyaka 54, utuye mu Kagari ka Ntoma, yagabiwe inka mu rwego rwo kumufasha gukomeza urugendo rw’iterambere no kumufasha kongera ubushobozi bw’umuryango we.

Byuma Faustin yavuze ko mbere atari asanzwe yoroye inka ahubwo yari asanzwe ari umuhinzi worora amatungo magufi, agaragaza ko yishimiye cyane kuba yatoranyijwe agahabwa inka ku munsi nk’uyu ufite amateka akomeye ku Gihugu.

Yagize ati: “Ni ibyishimo bikomeye kuri njye kubona ari njye watoranyijwe kuri uyu munsi twizihiza Kwibohora ku nshuro ya 32 nkahabwa inka. Ndanezerewe cyane kandi ndashimira Leta yacu idahwema gutekereza abaturage bayo.”

Yakomeje avuga ko iyi nka yahawe igiye kumuhindurira byinshi cyane cyane mu buhinzi bwe, kuko yari asanzwe agorwa no kubona ifumbire.

Ati: “Mu buhinzi bwanjye kubona ifumbire byarangoraga kuko nayiguraga. Ubu nizeye ko iyi nka izamfasha kubona ifumbire ihagije bityo umusaruro wanjye ukiyongera.”

Uyu muturage kandi avuga ko ubu bigiye kumufasha kuzajya abona amata yo kunywa n’umuryango we kuko inka yahawe ari inyana rero yizera ko nayorora neza vuba bidatinze izamuha amata.

Si ibyo gusa kandi yanagarutse ku iterambere ryagejejwe ku baturage bo mu Murenge wa Rwimiyaga, avuga ko ibikorwaremezo byahubatswe byafashije abaturage kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati: “Mu myaka 32 ishize twibohoye twegerejwe byinshi byadufashije mu mibereho yacu. Ubu dufite amazi meza yo kunywa, amashanyarazi, amavuriro yegereye abaturage ndetse n’imihanda ituma tugera aho dushaka neza. Ibyo byose turabyishimira.”

Umuyobozi w’Akarere  w’agateganyo Kakooza Henry yashimiye ubutwari bw’Inkotanyi zabohoye Igihugu ndetse agaruka ku iterambere Igihugu kimaze kugeraho nyuma y’urugamba rwo kwibohora.

Yagize ati: “Turashimira cyane ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikanabohora Igihugu, kuko uyu munsi ibyo abaturage bishimira byose birimo amahoro, umutekano n’iterambere ari byo twagezeho kubera uwo murage mwiza twasigiwe.”

Yakomeje asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no gukora ibikorwa bibateza imbere birimo ubuhinzi n’ubworozi bukozwe mu buryo bwa kijyambere ndetse no gushora imari mu buhinzi kuko mu Karere ka Nyagatare hari amahirwe menshi.