Kugira isuku si uburenganzira, ni itegeko

Umuyobozi w’Akarere  Gasana Stephen avuga ko kugira isuku mu ngo no ku mubiri atari uburenganzira bw’umuntu, ahubwo ari itegeko. Ibi yabigarutse mu Nteko z'abaturage zateraniye mu Murenge wa Karangaza mu Kagari ka Ndama, mu Mudugudu wa Rwabiharamba.

Meya Gasana Stephen yavuze ko igenzura ry’isuku rizakorwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo abayobozi b’imidugudu, abafatanyabikorwa mu bijyanye n’ubuzima, ndetse n’abaturage ubwabo.

Yagize ati: “Turashaka ko buri rugo ruba intangarugero mu isuku, yaba imbere mu rugo cyangwa mu nkengero zarwo no ku mubiri. Ibi bizadufasha kugabanya indwara ziterwa n’umwanda nk’impiswi, inzoka, n’izindi ndwara zituruka ku mwanda,”

Mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa iyi gahunda, Meya Gasana Stephen yakomeje avuga ko hazashyirwaho ibihano ku bantu bazagaragaraho umwanda.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karangazi, bavuga ko iyi gahunda izatuma bongera kwita ku isuku.

Nyirabakina Bena, utuye mu Kagari ka Ndama, yagize ati: “Hari abantu bajyaga birengagiza isuku y’ingo zabo, ariko ubu bizatuma buri wese akanguka. Isuku ni ingenzi ku buzima bwacu n’ubw’abana bacu.”

Undi na we yunzemo ati: “Isuku si igitekerezo, ni umuco tugomba kwimakaza. Turashimira ubuyobozi bwacu kudufasha muri ibi byemezo.”