Kuba Inkotanyi ni indangagaciro z’ubumwe no gukunda Igihugu
Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31, byabereye mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Kagitumba, Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen, yavuze ko kuba Inkotanyi atari amazina gusa, ahubwo ari indangagaciro z’ubumwe, gukunda Igihugu no guteza imbere abaturage nta we usigaye inyuma.
Kagitumba ni ahantu hafite amateka akomeye kuko ari ho habereye igitero cya mbere cy’Inkotanyi ku wa 1 Ukwakira 1990, kiyobowe na Nyakwigendera RT Maj Gen Fred Gisa Rwigema. Ni ho habaye amarembo yo kwinjira mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, rukaza kurangira tariki ya 4 Nyakanga 1994, igihugu kibohowe ku buryo burambye.
Meya Gasana yagize ati: “Uyu munsi si umunsi wo kwishimira gusa ibyagezweho, ahubwo ni umunsi wo gusubiza amaso inyuma tukareba aho twavuye, tukareba aho tugeze, kandi tugategura neza ejo hazaza h’Igihugu cyacu. Kuba Inkotanyi ni ukwemera gukorera hamwe, kwitangira Igihugu no kurangwa n’imico myiza y’ubunyangamugayo n’ubwitange.”
Yakomeje ashimira inzego z’umutekano, by’umwihariko Ingabo na Polisi y’u Rwanda, ku ruhare rudasanzwe bagira mu gukomeza kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho y’abaturage. Yavuze ko iterambere ryose igihugu gifite ubu rishingiye ku mahoro n’ubumwe byubakiweho na gahunda y’Inkotanyi.
Lt. col Mutagoma Emmanuel, Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Nyagatare, nawe wari witabiriye ibi birori, yashimangiye ko Inkotanyi zitigeze zihagarara kuva zatangira urugamba, ndetse na nyuma yo kubohora Igihugu, zakomeje urugamba rwo kucyubaka.
Yagize ati: “Kwibohora ntibyagarukiye mu gutsinda intambara, ahubwo byakomeje mu kubaka Igihugu kizira ivangura, ruswa n’akarengane. Ibyo byose bikomezwa n’uruhare rwacu twese, cyane cyane urubyiruko rugomba gusigasira ibyagezweho.”
Bamwe mu baturage bitabiriye ibi birori bashimiye cyane Inkotanyi zagize uruhare mu kubohora igihugu no kongera kucyubaka mu buryo bubereye Abanyarwanda bose.
Mukamusoni Therèse, utuye mu Kagari ka Kagitumba, yagize ati: “Nari nkiri muto ubwo igitero cya mbere cyabaga hano Kagitumba. Nibuka ubwoba twari dufite icyo gihe, ariko ubu ndishimira amahoro dufite, amashuri, amavuriro, amazi meza n’umuhanda mwiza. Inkotanyi zatumye tubaho twisanzuye kandi dutekanye.”
Mugenzi we, Habimana Jean Marie Vianney, na we ati: “Nta kindi twakwitura Inkotanyi n’abayobozi bacu uretse gukomeza kubashyigikira no kubaka u Rwanda dukoresheje amaboko yacu. Ntabwo twagombye kuba dutegereje ko Leta idukorera byose, ahubwo natwe tugomba kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.”
U Rwanda rumaze imyaka 31 rwibohoye, kuko urugamba rwo kubohora igihugu rwarangiye kuwa 4 Nyakanga 1994 ruyobowe na Perezida Paul Kagame nyuma y’uko RT Maj Gen Fred Gisa Rwigema arasiwe ku gasozi ka Nyabwishongwezi gaherereye mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Kagitumba ku gitero cya mbere bari bagabye nka RPA.