Ku munsi mpuzamahanga w'abagore abagore basabwe gufatanya n'abagabo mu kubaka umuryango utekanye no kwiteza imbere
Kuri uyu wa 8/3/2019 mu karere ka Nyagatare hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, ku rwego rw’Akarere wizihizihirizwa mu murenge wa Rwempasha, Akagari ka Gasinga, Umushyitsi Mukuru akaba yari Hon. Depite MUTESI Anita.
Kuri uyu munsi hishimiwe iterambere abagore bamaze kugeraho, by’umwihariko abo mu murenge wa Rwempasha babikesha ubuyozi bwiza n’inama bagiriwe n’abayobozi nyuma bagashyira hamwe bagakora bakiteza imbere.
Abagore bagiriwe inama yo gushyira hamwe n’abagabo mu kurandura ibibazo bibangamiye umuryango birimo no kurwanya amakimbirane mu ngo n’icyayatera, bakanita ku burere n’uburezi bw’abana barwanya n’ibiyobyabwenge bikunze kuba intandaro y’amakimbirane n’ubukene.
Kuri uyu munsi kandi abagore bo mu kagari ka Gasinga baremeye imiryango y’abagore bagenzi babo nyuma yo gukusanya inkunga binyuze mu kwizigamira mu mugoroba w’ababyeyi, bahabwa amatungo magufi, ibikoresho byo mu rugo birimo n’imifariso, n’imiryango 3 ihabwa igishoro ku mishinga yo gucuruza bari bafite, buri umwe uhabwa ibihumbi ijana banatozwa umuco wo kwizigama babitsa muri cooperative SACCO no kwibumbira mu makoperative kugira ngo babe banaterwa inkunga bari hamwe
Kuri uyu munsi kandi umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu ku rwego rw’Akarere,Mme MUKAWERA Marguerite, yagaragaje uko bashyize mu bikorwa imihigo y’umwaka ushize banasinyana indi y’umwaka wa 2018/2019 n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme MUREKATETE Juliet, irimo guteza imbere ihame ry’uburinganire, kwita ku muryango no kurwanya ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage.
Mu byo abagore bishimira mu mihigo y’umwaka urangiye ni uko abagore 180 bahuguriwe guhugura abandi uburyo bwo kwiteza imbere, ubu bakaba bamaze kwibumbira mu makoperative 3 yatewe inkunga n’Akarere akaba ari gushyira mu bikorwa imishinga yabo naho 75 b’abagore bakaba bamaze kwiga imyuga, 31 bakaba barahanze imirimo bagaha babandi akazi kandi 123 bahawe inguzanyo b’abagore bakaba bari kuyikoresha neza banayishyura uko bikwiye.
Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagori byari bifite insanganyamatsiko igira iti: Ðufatane urunana, twubake umuryango utekanye”, bikaba byanitabiriwe na Komiseri mu Nama y’Igihugu y’abagore, abahagarariye imiryango y’abafatanyabikorwa b’Akarere barimo VSO, AJEPRODHO-JIJUKIRWA n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.