Ku mugezi w'Umuvumba hibukiwe Abatutsi bishwe bakawujugunywamo mu 1994

Uyu munsi, ku kiraro gihuza Imirenge ya Nyagatare, Tabagwe na Rwempasha habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mugezi w'Umuvumba muri Mata 1994. 

Mu buhamya bwatanzwe na Burakari Felix, umwe mu barokotse, yagarutse ku buryo babahigishaga uruhindu bashaka kubica kandi bikaba byarakorwaga n’abari abasirikare ba Leta.

Yagize ati: “Abantu bishwe urupfu rubi, hari abo bafatiye mu nka, babateragura ibyuma, babashyira mu birago babazana mu Muvumba hariya twavuye, babanagamo bose.”

Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen, yavuze ko kwibuka ari umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside no kongera kwiyemeza kurwanya burundu ingengabitekerezo yayo.

Yagize ati: “Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside, by’umwihariko abajugunywe mu mugezi w’Umuvumba, ni ukurinda amateka no guhamya ko ibyabaye bitazasubira ukundi. Tubikesha ubuyobozi bwiza bwubakiye ku bumwe, amahoro n’ubwiyunge. Kwibuka ni ukurinda amateka, gusigasira ibyagezweho, no guharanira ko u Rwanda rw’ejo ruzarangwa n’ukuri, amahoro n’ubuzima bufite agaciro kuri buri wese.”

Mu mugezi w’Umuvumba hajugunywemo Abatutsi benshi. Amazina y’Abatutsi 8 nibo bamenyekanye ko bajugunywe mu Muvumba baranandikwa ku kimenyetso cyahashyizwe mu rwego rwo gusigasira amateka no kubibuka.

Gusa ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko hari n’abandi bamenyekanye ariko batarandikwa, bwaboneyeho no gusaba abafite amakuru ku haba hariciwe Abatutsi, kuyatanga kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro.