Ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) hatangijwe gahunda y’”Imiyoborere Twifuza” ishyira umuturage ku isonga mu bimukorerwa
Kuri uyu wa 1 Ukuboza 2018 Minisitiri w’Urubyiruko,Mme Rosemary Mbabazii, akaba n'Imboni y'Akarere, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Fred Mufulukye, Umuyobozi w'Agateganyo w'Ikigo cy'Imiyoborere (RGB) Dr. Usta Kayitesi, Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI Musabyimana Jean Claude n’abandi bayobozi bifatanyije n'abatuye Nyagatare mu gutangiza gahunda y’”Imiyoborer Twifuza” yatangijwe n’umuganda wo gukora urwuri rw’icyitegerezo.
Gahunda yiswe ImiyoborereTwifuza igamije kuzamura uruhare rw'abaturage mu bibakorerwa no mu iterambere bishakamo ibisubizo.
Hatangizwa ubukangurambaga abayobozi bifatanyije n'abaturage ba Nyagatare mu bikorwa byo gutunganya inzuri, kubaka impango zikoreshwa mu koza inka, gutera ubwatsi bw'amatungo n'ibindi bikorwa bigamije guteza imbere ubworozi.
Dr. Usta Kayitesi yavuze ko iyi gahunda y'Imiyoborere Twifuza igamije kunoza serivisi zitangwa n'inzego zitandukanye kandi umuturage akaba ku isonga, agakemurirwa ibibazo bibangamiye iterambere rye ariko na we akagira uruhare mu bimukorerwa no gusigasira ibimaze kugerwaho.
Mu gutangiza ubu bukangurambaga, Guverineri Mufulukye yasabye abaturage bahawe ubutaka bwagenewe ubworozi kububyaza umusaruro ukwiye; bakorera inzuri, bahinga ubwatsi bw’amatungo &kubwitaho, bavugurura amatungo hagamijwe kongera umukamo n'ibindi
Minisitiri Rosemary Mbabazi yasabye ko abaturage baba ku isonga mu bimukorerwa ariko kandi na we akagira uruhare rwo kubungabunga ibyagezwaho n'ubuyobozi kugira ngo yiteze imbere na Leta ibone uko ifasha n'abandi baturage baba batagezweho n'ubufasha Leta itanga mu guteza imbere umuturage.
Abaturage bashishikarijwe kandi kwitabira serivisi zitangwa na Minisiteri y'ubworozi zirimo n'imishinga yo guteza imbere ubworozi n'ubuhinzi kugira ngo abaturage biteze imbere.
Mu ntego zihariye za gahunda ImiyoborereTwifuza yatangijwe uyu munsi muri iyi Ntara, harimo kuzamura ireme ry’imitangire ya serivisi no kwimakaza umuco wo gukora Nk’Uwikorera ndetse no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.