Koperative Icyerekezo mu iterambere ya Rwempasha iri kumurika amavuta y’inka yo kurya

Amavuta y’inka hari bamwe mu bantu bayakunda cyane, abayashaka bashyizwe igorora kuko koperative Icyerekezo mu Iterambere ya Rwempasha yayabegereje mu imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba (Expo 2025) riri kubera i Rwamagana.

Hari bamwe mu bantu bakunze kwitabira imurikagurisha badateganya ko babona amavuta y’inka yo kurya atunganyije neza, iki kibazo ubu ntiwakigira ugeze ahamurikirwa ibikorwa byo mu Karere ka Nyagatare muri Expo ya 14 iri kubera i Rwamagana.

Mu Murenge wa Rwempasha mu Kagari ka Rwempasha mu Mudugudu wa Rwempasha niho hari icyicaro cya Koperative Icyerekezo mu Iterambere, aho abagize iyi koperative batunganyiriza ibikomoka ku mata.

Ingabire Aline ni Perezida w’iyi Koperative,avuga ko iki gitekerezo bakigize bagikuye kuri bagenzi babo bakorera i Matimba, ndetse bakaba barajyanyweyo n’ubuyobozi bw’akarere kuhakorera ingendoshuri.

Amata bayakuramo amata, bagacunda kandi amavuta yabo aboneka nyuma y’amezi abiri, ni amavuta bahamya ko ategurwana isuku n’ubushishozi ndetse uyu ni umwaka wa 2 bari gukora aya mavuta.

Ubu ushobora kubona amavuta atetse ndetse n’ushaka amavuta adatetse, ubu kandi amavuta yabo abikwa mu icupa kuko nabo bashaka kugira uruhare mu kurengera ibidukikije badakoresha amacupa ya plastike.

Ubu amavuta yo muri Koperative Icyerekezo mu Iterambere, ashobora kumara imyaka ibiri iyo abitse neza ahantu hadashyushye cyane, ikindi ni uko aya mavuta yabo ari muri ‘Zamukana ubuziranenge’ nyuma yo gusurwa n’ikigo cy’ubuziranenge.

Koperative Icyerekezo mu iterambere ifite intego yo gukora cyane ndetse amavuta yabo akaba yajya agurishwa mu mahanga. Ikindi ni uko bifuza kuzagira uruganda rwabo, dore ko akarere kabateye inkunga biciye mu mufatanyabikorwa wako Pro-Femmes aho ayabahaye imashini icunda, amacupa y’ibirahuri 200 na frigo yo kubika amavuta hamwe n’umunzani wo kuyapima.

Ingabire Aline yakomeje agira ati: “Ndashima akarere uko katwitaho, umunsi ku munsi ntibahwema kudushakira abafatanyabikorwa, ibi byose tubikesha ubuyobozi bwacu bwiza bw’Igihugu na Perezida Paul Kagame, n’abamuri inyuma nabo barakora neza rwose.”

Aya mavuta uyashaka kuyagura ikiro kimwe cy’amavuta atetse ni 8000Frw naho adatetse ni 7000Frw; uwaba ayakeneye yabariza kuri iyi nimero yabo ni 0783276359.