Kiyombe: Urubyiruko 20 rwahawe impamyabumenyi mu bijyanye no kwita ku miyoboro y’amazi

Urubyiruko 20 rwo mu Murenge wa Kiyombe rwahawe impamyabumenyi mu masomo bari bamaze amezi atandatu mu ishuri rya Cyondo TSS, aho bize amasomo yo gusana imiyoboro y’amazi, amatiyo, na za robine; bakaba bagiye kujya ku isoko ry’umurimo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mutarama. Abasoje amasomo bashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwabashyiriyeho aya mahirwe yo kwiga imyuga, bavuga ko ubumenyi bungutse buzabafasha kwiyubaka no gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu.

Habimana Alphonse yagize ati: “Ubu tugiye kurema akazi aho kugasaba. Twamaze amezi atatu hano ku ishuri andi atatu tuyamara twimenyereza umwuga. Tuhakuye ubumenyi bwinshi kandi buzatugirira umumaro hanze y’ishuri. Turashimira ubuyobozi bw’ishuri abarimu ndetse n’abandi badufashije muri aya mezi tumaze hano.

Mugenzi we na we yunzemo ati: “Aya masomo anyunguye ubumenyi bufatika. Ndateganya gutangira akazi kanjye ku giti cyanjye no gufasha abaturage mu gukemura ibibazo by’imiyoboro y’amazi, kuyisana no kuyifata neza.”

Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo Kakooza Henry, yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, Igihugu cyashyizeho gahunda yo kwigisha amasomo y’ubumenyingiro ndetse amashuri ayigisha agashyirwa henshi mu gihugu kugira ngo urubyiruko rubone amahirwe angana.

Yagize ati: “Igihugu cyashyize imbere imyuga kuko ari amasomo yemerera umunyeshuri kwihangira akazi mu gihe asoje. Ubumenyi mukuye hano mukwiye kububyaza umusaruro. Ntimugende ngo mwicare iwanyu, ahubwo mwegera abandi bafite aho bahurira n’ibyo mwize babafashe. Ibi bifasha urubyiruko kwiteza imbere, bifasha Leta kurwanya ibyaha no guhangana n’ubushomeri.”

Yakomeje abasaba kwirinda ibirangaza, kugira ikinyabupfura n’intego, no gukorana umurava kugira ngo bagere ku ntego zabo, abibutsa ko amahirwe ari menshi kandi bakwiye bayabyaza umusaruro baziteza imbere bakanateza imbere Igihugu.