Kiyombe: Mu karere hatangijwe icyumweru cyahariwe gahunda ya GIRINKA MUNYARWANDA
Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2017 Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Kayitare Didas yatangije icyumweru cyahariwe gahunda ya Girinka, imiryango yorojwe muri iyi gahunda yitura abandi baturage batishoboye.Iki cyumweru cyatangirijwe mu murenge wa Kiyombe n’insanganyamatsiko igira iti : ‘Duteze imbere gahunda ya Girinka, twihutisha intego zayo, dusigasira ibyagezweho’
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Kayitare Didas yasabye abaturage bahabwa inka muri iyi gahunda kuzitaho kugira ngo zibateze imbere, babeho ubuzima bwiza kuko ari cyo iyi gahunda igamije.Yanasabye kandi ko abahawe inka zababera isoko yo kongera umubano n’ababoroje nk’uko biri mu muco nyarwanda.
Kuva gahunda ya Girinka yatangizwa na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2006, mu karere ka Nyagatare inka 11,388 zimaze guhabwa abaturage muri gahunda ya Girinka zirimo n’izituwe n’abaturage borojwe kuva iyi gahunda yatangira.Ibi ni mu gihe iyi gahunda GIRINKA Munyarwanda izarangira nibura imiryango ikennye 15,178 imaze korozwa inka.
Hagamijwe guteza imbere imiryango ikennye, inka yo muri gahunda ya Girinka ihabwa umuryango udafite ubushobozi bwo kwibonera inka; ubarizwa mu cyiciro cy’ubudehe cya mbere cyangwa icya kabiri, uyu muryango ukaba ugomba kuba ufite ubwatsi cyangwa ushobora kububona. Umuryango uhabwa inka yo muri iyi gahunda kandi ugomba kuba udafite inka n’imwe woroye yaba iyawo cyangwa iyo worojwe.