Kiyombe: Itsinda "Mvura Nkuvure" ryagize uruhare rukomeye mu bumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda

Mu Murenge wa Kiyombe, hari urugero rugaragaza imibanire ishingiye ku bumwe n’ubudaheranwa hagati y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abayigizemo uruhare barangije ibihano, aho imiryango 24 irimo11 barokotse Jenoside n’abandi basoje ibihano byabo bashinze ishyirahamwe bise ‘Mvura nkuvure’ ribahuza, rifite intego yo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa hagati yabo.

Twagirayezu Jean de Dieu, umwe mu banyamuryango wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akaza kurangiza ibihano by’igifungo, ni urugero rw’uburyo kwiyunga bishoboka. Uyu mugabo avuga ko yagiye muri iri shyirahamwe atabyumva, umutima umucira urubanza, ariko ubu ubuzima bwe burimo impinduka.

Mu rwego rwo kumufasha kongera kwisanga mu buzima busanzwe, iri tsinda ryamugabiye inka, iyo nka yaje kubyara, na we aritura agabira undi.

Twagirayezu  yagize ati: “Nakoze ibyaha bikomeye, ariko ndashimira Leta yacu n’iri shyirahamwe byanyigishije ko nubwo umuntu yacumuye, ashobora kwisubiraho no kuba umunyarwanda mwiza mu muryango nyarwanda. Iyo ndi mu rugo nkabona inka bampaye yarabyaye, umutima uraruhuka. Uwo ni umunezero nari maze imyaka myinshi ntigeze ngira. Ubu tubanye neza n’abo twahemukiye, twariyunzwe kandi duharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi mu banyarwanda.”

Perezida w’iri shyirahamwe, Hitimana Celestin, warokotse Jenoside, avuga ko iri shyirahamwe ritagarukira gusa ku kubana neza, ahubwo rishingiye no ku bukungu. Biyemeje gushyira hamwe amafaranga 1,000 buri muryango mu mpera z’ukwezi nk’uburyo bwo kwizigamira, bakayifashisha mu bikorwa by’ubumwe n’ubudaheranwa no mu gufasha abanyamuryango kongera kwiyubaka.

Yagize ati: “Twemeye kubaho nk’abavandimwe. Abarangije ibihano byabo, ubu turabana kandi mu mahoro, twizigamira hamwe kandi turafashanya. Ubumwe n’ubudaheranwa si amagambo gusa, ni ibikorwa bifatika tubona buri munsi, ishyirahamwe Mvura nkuvure twifuza ko buri muntu wese ubishaka yatwiyungaho, tugakomeza kwimakaza ubumwe muri twe.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko ibikorwa nk’ibi ari icyitegererezo gikwiye gusakara mu Gihugu cyose,

Yagize ati: “Ibi tubona hano i Kiyombe birerekana ko Abanyarwanda bashobora kubana mu bumwe n’urukundo. Iyo abarokotse n’abakoze Jenoside barangije ibihano bicaye hamwe, bagasabana, bagasangira ubuzima, ni ikimenyetso cy’uko ubumwe twifuza bushoboka.”

Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINIBUMWE), bwerekanye ko 99% by’Abanyarwanda babajijwe bahamya ko bashyize imbere ubudaheranwa no kwimakaza ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ubu bushakashatsi bwerekanye kandi ko 80% by’Abanyarwanda bagaragaje ko Umunyarwanda ku giti cye yemera uruhare rw’ubudaheranwa mu komora ibikomere by’amateka, 77% bemera ko ubudaheranwa bufite uruhare mu guteza imbere umuryango, 86% bahamya ko umuryango mugari w’Abanyarwanda ushingiye ku budaheranwa n’indangagaciro zabwo.

Mu gihe 85% bemera ko inzego z’imiyoborere zubakitse zishingiye kuri izo ndangagaciro. By’umwihariko, ibyaha byerekeranye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bijyana na yo byagabanutse ku kigero cya 14% kuva mu 2020.