Karangazi: Umudugudu wa Gakoma umaze imyaka 8 nta mwangavu utewe inda
Umudugudu wa Gakoma, uherereye mu Kagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi, umaze imyaka 8 utarangwamo icyaha kandi nta mwana w’umukobwa uhatwariye inda idateganyijwe.
Uyu mudugudu wagiye ugaragara ku isonga mu Ntara y’Iburasirazuba mu byiciro byinshi birimo umutekano, kutarangwamo ibyaha n’ibiyobyabwenge, imibanire myiza mu muryango, ndetse no kugira igenamigambi haba mu ngo ndetse n’Umudugudu ubwawo.
Gakoma ni urugero rwiza rw’uko abaturage bashobora kwiyubakira ejo hazaza heza binyuze mu kwiyemeza no guharanira amahoro n’iterambere.
Kobusinjye Shemusa, utuye muri Gakoma, avuga ko gutura muri uwo mudugudu ari nk’uko uba mu ishuri ry’imyitwarire myiza.
Yagize ati: “Mutwarasibo wacu ahora adukurikirana. Buri rugo rufite agatabo k’imihigo y’umuryango, twishyiriraho intego zacu ku bijyanye n’imibereho, isuku, uburere bw’abana, no kwizigamira. Umwaka urangira baduha indangamanota nk’uko abanyeshuri babigenza. Ibyo bidufasha guhora twibutswa ko tugomba kuba intangarugero.”
Kobusinjye ashimangira ko ibi byabafashije kugera ku bintu byinshi birimo kubona ubwisungane mu kwivuza ku gihe, kutarangwa n’ubusinzi, no kurinda abana babo ibishuko.
Nshimiye John, na we avuga ko ubufatanye n’ubuyobozi bwabafashije kugira uruhare rugaragara mu kurinda umutekano n’uburere bw’urubyiruko rwabo, dore ko n’iyo wakirirwa uhazeguruka utahabona umwana ugendagenda ntacyo agiye gukora.
Yagize ati: “Ubu ni umudugudu udasanzwe. Hari igihe umuturanyi akwihanangiriza niba yumvise umusore aganira nabi n’umukobwa. Twese dufata iya mbere mu kurinda abana bacu. Abakobwa bacu ntibagira ibishuko kuko hari ubufatanye hagati y’imiryango, ba mutwarasibo n’abarezi. Uko kwegerana n’uko kwizerana ni byo byadushyize kubyo abandi bananiwe.”
Mu mudugudu wa Gakoma, ba Mutwarasibo bafite inshingano zifatika. Buri Mutwarasibo agira ingo ze yitaho, akarukurikirana buri kwezi, akandika mu gatabo ibyo bagezeho, ibyo bagomba kunoza n’aho bagomba kongera imbaraga. Iyo umwaka urangiye, buri sibo ihabwa indangamanota y’imihigo, bikaba ishingiro ry’igenamigambi n’iterambere ry’Umudugudu.
Uru rwego rw’ubufatanye hagati y’ubuyobozi n’abaturage nirwo rwatumye nta mwana w’umukobwa wo muri Gakoma wigeze abyarira iwabo kuva mu myaka 8 ishize. Ibi ni ibintu bikomeye mu gihe hirya no hino hakigaragara iki kibazo cyugarije imibereho y’urubyiruko cyane cyane abana b’abangavu. Muri uyu mudugudu kandi nta mugabo wahasanga ufite abagore babiri.
Umukuru w’Umudugudu wa Gakoma, Sabiti Jean Bosco avuga ko ibyo bagezeho bishingiye ku gukorera hamwe no gushyira imbere inyungu rusange.
Yagize ati: “Twiyemeje ko Gakoma izaba umudugudu w’intangarugero. Twafashe ingamba zo gukumira icyaha aho gutegereza ko kibaho. Twubakiye ku muco w’ubufatanye buva ku rugo kugera ku rwego rw’Umudugudu. Niyo mpamvu dufite isuku, umutekano n’iterambere.”
Sabiti, avuga ko abaturage bahabwa amahugurwa, inama, n’uruhare mu gufata ibyemezo, ibintu bituma bumva ko umutekano n’iterambere ari inshingano zabo, aho kuba iz’ubuyobozi gusa.
Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen, yashimye cyane abaturage ba Gakoma avuga ko bashyize mu bikorwa neza gahunda za Leta.
Yagize ati: “Abaturage ba Gakoma baduhaye isomo rikomeye. Batwigishije ko umutekano, kurwanya ibiyobyabwenge, no kurinda abana b’abakobwa atari iby’abayobozi bonyine. Twese hamwe dushobora kubaka Igihugu gifite umusingi ukomeye. Turifuza ko n’indi midugudu ikurikira urugero rwa Gakoma.”
Meya Gasana yongeyeho ko Akarere ka Nyagatare kazakomeza gushyigikira imidugudu nk’iyi ikataje mu mibanire myiza no kubungabunga imibereho y’abaturage.
Gakoma si umudugudu gusa. Ni isomo, ni icyerekezo, ni ikimenyetso cy’uko umuturage w’umunyarwanda ashoboye kwigira no kwirinda ibibangamira ubuzima bwe.
Uyu mudugudu wa Gakoma ufite amasibo 9, ukaba utuwe n’ingo 274, umaze imyaka 5 uza ku mwanya wa mbere mu Ntara y’Iburasirazuba.