Karangazi: Uko ubworozi bwatumye agera ku mitungo ya miliyoni 350 Frw

Abiyingoma Livingstone ni ni umwe mu borozi ntangarugero wo mu Murenge wa Karangazi watangiye aragirira inka abandi nyuma aza guhugurwa n’umushinga RDDP ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi uko yakororera mu biraro, ahinga anahunika ubwatsi bituma yiteza imbere mu buryo bugaragara.

Abiyingoma Livingstone yororera inka mu rwuri rugezweho rufite ibiraro akaba afite ubutaka harimo n’ubuteyeho ubwatsi bwose hamwe bufite ubuso bungana na hegitari umunani buherereye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Karama mu Murenge wa Karangazi.

Yagarutse ku rugendo rwe n’uko yafashijwe na Leta korora kinyamwuga ubu akaba umwe mu borozi ntangarugero.

Yagize ati” Ndi umworozi nkaba n’umufashamyumvire twahuguwe n’umushinga RDDP utwigisha ibijyanye no guhinga ubwatsi ndetse no kororera mu biraro. Twashyizeho ibiraro shuri , imirima shuri n’inzuri shuri hanyuma dutangira kwigisha aborozi bagenzi bacu kuko twigishaga abantu ibintu batumva neza, nubatse ibiraro ntangira guhinga ubwatsi bwinshin tubura imbuto zabwo nkajya mbigisha ibyo babona.”

Yakomeje agira ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda kuba yarasaranganyije ubutaka abaturage nanjye ikampa ubutaka Kageyo muri Kayonza kuko nabaga Musheri ncumbitse akazi kanjye kari ako kurongorera abantu inka zijya mu bikomera  bakampa amafaranga. Ubwo butaka bwamaze igihe kinini buragirwa n’abandi bantu ngize amahirwe mbona ubugura nza kugura aha muri 2015.”

 

Abiyingoma avuga ko yageze Karama nta bikorwaremezo bihari atangira ahinga ariko kubera umuco ngo bagira abaturage bamuhaye inka arabaragirira muri ubwo butaka bwe yari amaze kugura maze akikamira amata yazo aribyo byamufashije kwigurira inka ze ku giti cye.

Kuri ubu arihirira abana muri kaminuza n’abandi biga mu mashuri yisumbuye. Sibyo gusa kuko mu bikorwa bye by’ubworozi byafashije kwiyubakira inzu, agura moto ndetse n’imodoka none ngo ubu afite imitungo ingana na miliyoni 350 Frw agereranyije.

Akarere ka Nyagatare kamaze igihe gakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye bibanda ku guhungura aborozi kubona umukamo uhagije hagamijwe kwihaza no kubona amata akenerwa n'uruganda rw’Inyange rukora amata y’ifu aho ruzajya rukenera litiro zisaga ibihumbi 650 ku munsi.