Karangazi: Biyemeje kuba intumwa nziza nyuma guhugurwa ku guhashya Malariya
Mu rwego rwo kurandura no guhashya Malariya, iri kugaragara cyane mu bice bitandukanye by’Igihugu, bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karangazi bahawe amahugurwa y’iminsi itatu ku kurwanya no guhashya Malariya, biyemeje kuba intumwa nziza z’ubukangurambaga muri bagenzi babo.
Ni amahugurwa yateguwe n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda-RBC, SFH Rwanda n’Akarere, yitabirwa n’abayobozi b’Utugari, ab’Imidugudu n’abajyanama b’Ubuzima bo muri uyu Murenge, yibanze ku gukangurira abaturage kwirinda Malariya binyuze mu isuku, gukoresha neza inzitiramibu no gutanga amakuru ku gihe.
Nyuma y’aya mahugurwa, Mukayiranga Peace, umujyanama w’ubuzima mu Kagari ka Nyagashanga, yavuze ko mbere y’amahugurwa hari abataritaga ku gusukura ibidendezi by’amazi n’ibindi bishobora kororokeramo imibu, ariko nyuma y’amahugurwa ibintu bigiye guhinduka.
Yagize ati: “Ubu twamenye ko isuku ari intwaro ya mbere yo kurwanya Malariya. Tuzafatanya nk’abaturanyi dusibe ibidendezi, dusukure aho dutuye, dukoreshe inzitiramibu uko bikwiye kandi dusangize n’abandi ibyo twigiye muri aya mahugurwa”
Ku rundi ruhande, Gasasira Maurice, waje aturutse mu Mudugudu w’Akayange I mu Kagari ka Nyamirama, yavuze ko nyuma y’amahugurwa yifuje no kuba intumwa y’ubukangurambaga mu bandi baturage.
Ati: “Njyewe ubu nasobanukiwe byinshi kuri Malariya kurusha uko nabyumvaga mbere. Nigishijwe uko umuntu ashobora kuyirinda atagombye n’imiti gusa, ahubwo akurikiza isuku no gukoresha neza inzitiramibu. Natangiye kujya mbwira abandi batitabiriye amahugurwa ibyo nize, kuko twese dufite inshingano zo kurinda ubuzima bwacu.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko iyi gahunda y’amahugurwa ari imwe mu ngamba zifatika mu guhangana n’indwara zitandura n’izandura zirimo na Malariya.
Yagize ati: “Twabonye ko ubukangurambaga budahagije bwonyine. Abaturage bakeneye amahugurwa yihariye, ababwira uko bitwara, uko bategura ahantu habo, uko bakoresha neza inzitiramibu, n’uruhare rwabo mu kurwanya Malariya. Ubu abaturage bagaragaje impinduka, kandi ni ikimenyetso cyiza cy’uko bahagurukiye iki cyorezo.”
Visi Meya Murekatete yasabye agira ati: “Nidufatanya, Malariya tuzayirandura. Nta mpamvu yo gutakaza ubuzima ku ndwara ishobora kwirindwa. Iyi gahunda izakomereza no mu yindi mirenge, kandi turasaba ko buri wese yihesha inshingano mu kurwanya iki kibazo.”
Ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko buzashyira imbaraga mu gukomeza guhugura abaturage, kugenzura isuku y’aho batuye, no gukorana bya hafi n’abajyanama b’ubuzima kugira ngo Malariya ibe amateka mu Karere ka Nyagatare.
Malariya ni indwara iterwa n’agakoko kitwa ‘Plasmodium’, gakwira mu bantu binyuze mu kurumwa n’umubu w’ingore wo mu bwoko bwa Anopheles. Uyu mubu ushobora gutera amagi ari hagati 150-200 ku munsi, ushobora kandi gukora urugendo rungana na kilometero 1.5, bivuze ko ushobora kwanduza abantu benshi ari umwe.