Karama: Ishimwe ry’ababyeyi bakoraga urugendo rw’ibirometero 10 bajya kubyara begerejwe ivuriro
Ababyeyi bo mu Murenge wa Karama mu Kagari ka Ndego, barishimira ko batakijya kubyarira kure kuko begerejwe ivuriro ry’ibanze rigezweho aho kuri ubu serivisi y’ububyaza bayibonera hafi.
Ivuriro ry’ibanze rya Ndego ryongewemo serivisi enye harimo kwita ku babyeyi batwite, kuvura amenyo, gusiramura no kuvura amaso.
Aba babyeyi bavuga ko mbere bajyaga bajya ku Kigo Nderabuzima cya Nyarurema ho mu Murenge wa Gatunda, hakababera kure kuko ni urugendo rw’ibilometero birenga 10 ndetse no mu gihe cy’imvura bikabagora kubona ababagezayo.
Mukandera Geneviève utuye mu Mudugudu wa Mutete yagize ati: “Mbere byaratugoraga iyo umuntu yarwaraga kuko byasabaga kujya Kabuga cyangwa Nyarurema, kugerayo byabaga bigoye ku muntu urwaye ufite imbaraga nke, ariko ubu urwaye araza hano bakamupima bakamuha imiti, akavurwa agataha adasiragiye.”
Uwimbabazi Immaculée we avuga ko ku mubyeyi wajyaga kubyara byamuberaga ibibazo bikomeye.
Ati: “Iyo inda yagufataga ari nijoro kubona moto ikugeza kwa Muganga byabaga ari ibibazo, wanayibona ikaguhenda kubera urugendo rurerure n’igihe ubonye iyo moto ikagenda ikuzunguza mukagerayo inda yenda kuvamo. Ariko ubu uwo inda ifashe araza hano kuri iri vuriro bakamufasha.”
Muhayirwa Jean d’Amour avuga ko kujya ku Kigo Nderabuzima cya Nyarurema byabagoraga ngo kuko kujyayo ari urugendo rutari munsi y’amasaha abiri ku murwayi, wanatega moto ikaba yaguca 4000 Frw.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko iri vuriro kimwe n’andi yo mu Mirenge itandatu ikora ku mipaka,yubatswe nyuma yo kubona ko abaturage bakoraga urugendo rurerure bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi.
Ati: “Ni ivuriro ry’ibanze ryongererewe ubushobozi kuko ryatangiye ari irisanzwe hanyuma tubona ko nk’amavuriro y’ibanze yegereye imipaka, dusanga kugera ku kigo nderabuzima byarafataga urugendo, ku bufatanye na Imbuto Foundation na SFH tunashima cyane, twongerera ubushobozi ivuriro ry’ibanze rya Ndego ubu rikaba ryitwa second generation.”
Mu Karere ka Nyagatare habarurwa amavuriro y’ibanze 84 ari mu Mirenge itandukanye y'Akarere mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z'ubuvuzi.