Kampani ikora inkweto yitwa T&B ya Rwimiyaga yishimiye kwitabira EXPO y’Intara y'Iburasirazuba

Ubuyobozi bwa kampani yitwa T&B ikora inkweto mu Murenge wa Rwimiyaga, buvuga ko bishimiye kwitabira imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba kuko bari kumurika bakanagurisha ibyo bakora;  bagashima ubuyobozi bw’Igihugu bwita ku bikorera bukanabafasha gutera imbere.

Hari imurikagurisha (Expo) rya 14 ryateguwe ku bufatanye bw’Intara y’Iburasirazuba n’urugaga rw’abikorera PSF, aha hamurikirwa ibikorwa byinshi biba byaturutse mu turere dutandukanye.

Aha niho abikorera batandukanye bo mu Karere ka Nyagatare babifashijwemo n’akarere nabo bitabiriye iyi Expo aho bagaragaza bimwe mu bikorwa bitandukanye, birimo ubukorikori, kongerera agaciro ibikomoka ku bworozi, n’ibindi.

Kampani yitwa T&B ikorera mu Murenge wa Rwimiyaga bakora inkweto zifunze n’izifunguye abantu bakunze kwita sandari.

Mbarushimana Faustin ni umukozi wa T&B avuga ko bamaze imyaka 8 batangiye gukora inkweto, urugendo rwo kwikorera batangiye barushyigikiwemo n’inzego z’ubuyobozi zibegereye,

Yagize ati “Twishimiye kuba twaritabiriye iyi Expo, dushimishwa cyane no kwamamaza ibikorerwa iwacu i Nyagatare, ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza bwaduhaye umutekano, umuntu akabasha gukora yisanzuye”

Mbarushimana akomeza avuga ko kuba baraje muri Expo bituma baganira n’abandi bakora nk’ibyo bakora bakajya inama, ndetse bakahabonera abaguzi.