Ivuriro rya Nyamikamba ryabaye igisubizo ku bagorwaga no kujya kwivuza kure

Mu Murenge wa Gatunda,abaturage barishimira ko ivuriro rya Nyamikamba ryabegerejwe, bakaruhuka ingendo ndende bajyaga bakora bajya kwivuza ku mavuriro ya kure. Ubu, serivisi z’ubuvuzi zirabegereye kandi barazihabwa ku gihe.

Twasanze hari abaturage batandukanye barimo kwivuza, abandi barimo kwitabwaho n’abaganga, bose bahuriza ku gushima serivisi bahabwa ndetse n’iterambere Igihugu kimaze kugeraho ribageraho ku buryo bufatika.

Turamyimana Elina, umubyeyi twasanze amaze igihe gito abyariye kuri iri vuriro, yatubwiye ibyishimo bye, ati: “Nabyariye hano nijoro, sinigeze ngira ikibazo na kimwe. Abaforomo banyitayeho cyane, bambaye hafi kuva natangira gutegura kubyara kugeza ndangije. Iri vuriro ni umugisha kuri twe. Twajyaga Rukomo, tukagira ikibazo cyo kubona imodoka, ariko ubu ibintu byarahindutse.”

“Turashimira Perezida Kagame watekereje kutwegereza ivuriro. Perezida wacu tumwifuriza imigisha, kuko iyo ubuyobozi bukwitayeho, ubuzima buroroha. Ubu tubikesha we ko abana bacu bazajya bavurirwa hafi, kandi natwe ababyeyi tukavurwa tutagowe. Ni intambwe ikomeye mu mibereho yacu.”

Nyamihanda Delphine, undi mubyeyi wo mu Kagari ka Nyamirembe waje kwisuzumisha inda, yavuze ko umwana we wa mbere yamubyariye Rukomo, urugendo rurerure kandi rutoroshye mu gihe yari atwite. Ubu, avuga ko ari iby’agaciro kuba bafite ivuriro hafi.

Yagize ati: “Nabyariye Rukomo, twavuye hano mu rukerera. Ariko kuva iri vuriro ryuzura, nta kabuza nzabyarira hano kandi abana banjye bazajya bivuriza hano, kandi ndabizi ko bazitabwaho neza. Leta y’u Rwanda ikomeje kutuba hafi, kandi turashimira Perezida Kagame kuri ibi bikorwa byiza bidufasha buri munsi.”

Undi mugabo twamusanze kuri iri vuriro aje kwivuza yatubwiye ko ubu iyo akeneye ubuvuzi, ahita aza kuri Nyamikamba nta gutegereza, ati: “Nigeze kujya kwa muganga ku bitaro bya Nyagatare, aho navuyeyo nari nananiwe n’inzira. Ariko ubu, iyo nifuza serivisi z’ubuvuzi, nza hano. Aha ni heza, batuvura neza, kandi baduha imiti neza. Turashimira Leta yacu by’umwihariko Perezida Kagame udutekerezaho buri munsi.”

Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen, yavuze ko iyubakwa ry’ivuriro rya Nyamikamba ari kimwe mu bikorwa bigamije kugeza serivisi z’ubuzima hafi y’abaturage, hagamijwe kuzamura imibereho myiza yabo.

Yagize ati: “Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwiyemeje ko umuturage atagomba gusiragira ajya gushaka serivisi y’ibanze kure. Iri vuriro ni igisubizo gikomeye ku baturage b’aka gace. Twishimira ko abaturage baryitabira, kandi turashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ukomeje kugeza ku banyarwanda iterambere rirambye.”

Iri vuriro rya Nyamikamba ryubatswe ku bufatanye rw'Akarere na SHF (Society for Family Health n’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda-RBC mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage. Mu Karere kose hakaba hamaze kuzura amavuriro y’ibanze 89.