Itsinda ryashyiriweho gusibura no kongera kwemeza imbibi z'ibihugu by'u Rwanda na Uganda ziyemeje gushishikariza abaturage b'ibihugu byombi kurinda ibimenyetso by'izi mbibi
Kuri uyu wa 4/12/2018 Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Bwana Mushabe David Claudian ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n'abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu karere, yakiriye abagize itsinda rihuriweho n'Ibihugu by'u Rwanda na Uganda ryashyiriweho gusibura no kwemeza imbibi zihuriweho n'ibihugu byombi mu nama yo gukangurira abatuye ibi bihugu kubahiriza imbibi.
Iri tsinda ryari riyobowe na Bwana Kampayana Augustin ku ruhande rw'u Rwanda na Bwana John Lutaaya ku ruhande rwa Uganda.
Iyi nama yanitabiriwe n'Umuyobozi wa District ya Ntungamo, uwa District ya Rukiga n'uwa Kabale ku ruhande rwa Uganda hamwe n'abayobozi b'inzego z'ibanze mu mirenge ya Rwempasha, Karama na Tabagwe kugera ku rwego rw'Umudugudu.
Abitabiriye inama basabwe gukangurira abaturage kubaha imbibi zashyizweho ku mpande zombi no kurinda ibimenyetso by'imbibi byashyizweho (bornes) kandi bakabana neza n'abaturanyi babo bo mu kindi gihugu.
Nyuma y'iyi nama impande zombi zasuye zimwe mu mbibi ziri ku gice cy'Umurenge wa Tabagwe banaganiriza abaturage b'ibihugu byombi baturiye izi mbibi.
Abayobozi ku mpande zombi berekeje ku mupaka wa Buziba, Tabagwe (Rwanda) ari na ho Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yasezereye abayobozi n'abagize itsinda bo ku ruhande rwa Uganda.