Iterambere ry'umujyi wa Nyagatare ryafashije abawutuyemo
Abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Nyagatare no mu nkengero zawo bavuga umujyi wa Nyagatare ukomeje gutera imbere mu buryo bugaragarira amaso ya buri wese, kubera ibikorwaremezo byongerewemo birimo: imihanda ya kaburimbo imaze kubakwamo yoroheje ingendo, izamura isuku ku binyabiziga byabo ndetse no ku bagenzi batwara, bitandukanye no mu bihe byashize aho bageraga aho bagiye ivumbi ryabarenze, amazu meza yubakwa umunsi ku munsi agenda ahindura ubwiza bw'umugi.
Imihanda ya kaburimbo imaze kubakwa muri uyu mujyi ireshya n’ibirometero 25.5. Iyi mihanda ikaba yarubatswe muri Gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya mbere (NST1) yatangiye mu 2017 igasozwa mu 2024.
Gusa kwagura ibikorwaremezo birakomeje kuko kuri ubu hari no kubakwa undi muhanda uresha na kilometero 2.5 muri uyu mujyi, uzuzura utwaye hafi miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Bamwe mu bamotari bakorera muri uyu Mujyi barimo Munyemana Cyprien, yagize ati: “Mbere y’uko bubaka iyi mihanda, twatwaraga abagenzi tukagera aho tujya dusa nabi cyane kubera ivumbi. Moto zacu zabaga zuzuyemo ivumbi. Ariko ubu, uturuka aho ujya hose ukagera aho ugana usa neza, nta vumbi, nta muserebeko w’ibyondo. Natwe abamotari byaduhesheje isura nziza imbere y’abakiriya bacu.”
Si abamotari gusa bishimira iyi mihanda mishya, n’abaturage bavuga ko hari byinshi byahindutse mu buzima bwabo.
Marie Chantal Mukamana, avuga ko mbere kugera mu Mujyi byasabaga kwiyemeza guhangana n’ivumbi cyangwa ibyondo, rimwe na rimwe bakabura n’ibinyabiziga bibaywara.
Yagize ati: “Ubu njya ku isoko, cyangwa ku kigo nderabuzima, nkagera aho ngiye ntanduye, ndetse no gutwara abana ku ishuri byoroshye cyane. Nta mpamvu yo kwambara inkweto za bote buri gihe kubera ibyondo cyangwa ivumbi; ubu ibintu ni byiza cyane.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare nabwo bwemeza ko kubaka imihanda ya kaburimbo byari ngombwa mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no koroshya imigendekere y’abantu n’ibicuruzwa.
Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen, asobanura ko iyi mihanda itarangiriye gusa kuri ibi birometero 25.5, ahubwo ari intangiriro y’ibindi bikorwa by’iterambere, ati: “Iyi mihanda yuzuye dufite ubu, ni igice kimwe cy’icyerekezo dufite cyo gukomeza kubaka Umujyi wa Nyagatare nk’Umujyi wunganira Kigali, ugeza serivisi ku baturage byihuse kandi mu buryo butekanye. Byanagabanyije cyane impanuka zabaga ziturutse ku mihanda mibi, none ubu umutekano wo mu muhanda uri ku rwego rushimishije.”