“Irangamimerere ni inkingi y’uburenganzira bwa muntu n’igenamigambi rirambye”
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe irangamimerere, cyatangirijwe mu murenge wa Mimuli ku rwego rw’Igihugu, kuri uyu wa 31 Nyakanga, 2018, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Dr. Alvera Mukabaramba yashishikarije abaturage kwandikisha abana batarengeje imyaka 18 y’amavuko mu bitabo by’irangamimerere kuko ari uburenganzira bwabo kandi binafasha Leta mu igenamigambi.
Muri iki cyumweru cy’irangamimerere cyatangijwe none hazanakurwa mu bitabo by’irangamimerere abitabye Imana ndetse hanasezerane ababana mu buryo butemewe n’amategeko.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Mme Nyirasafari Esperance yashishikarije abaturage gusezerana no kubana byemewe n’amategeko kuko ababikoze binabaha uburenganzira bushingiye kuri iri sezerano.
Minisitiri Nyirasafari Esperance kandi yanasabye abaturage kwirinda gutera inda no gushaka abana kuko abana bato ari abo kurerwa no kwigishwa uko baziteza imbere mu gihe kizaza atari abo gushinga ingo, yongera gusaba abahohoterwa muri ubu buryo kugana ibigo bya Isange One Stop Center bikabafasha.
Umuyobozi w’Akarere, Bwana Mushabe David Claudian, asobanura impamvu yo guhitamo Umurenge wa Mimuli ngo utangirizwemo icyumweru cy’irangamimerere, yavuze ko uyu murenge ari wo ukiri inyuma ariko muri iki cyumweru hari gahunda yo kwandika mu bitabo by’irangamimerere abana bagera kuri 493.
Icyumweru cyahariwe ibikorwa by’irangamimerere kizarangira tariki ya 10 Kanama,2018 kikazahurirana n’umunsi nyafurika w’irangamimerere wizihizwa kuri iyi tariki. Iki cyumweru ni n’amahirwe ku baturage bafite abana batanditse mu bitabo by’irangamimerere, abatarakuza abitabye Imana muri ibi bitabo kimwe n’ababana batarasezeranye byemewe n’amategeko kuko izi service zabegerejwe kandi ziri kwihuta kurusha uko zisanzwe.