Intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 zakoze ibikorwa bifite agaciro karengeje miliyoni 95Frw

Kuwa 28 Gashyantare mu Mirenge yose y'Akarere hasojwe urugerero rudaciye ingando rw’Inkomezabigwi icyiciro 12. Ku rwego rw'Akarere ibirori byabereye ku biro by'Umurenge wa Mukama.

Intore 2,064 zo mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyagatare zasoje urugerero rudaciye ingando rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, zakoze ibikorwa bitandukanye bifite agaciro kagera kuri miliyoni 95 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ibyo bikorwa byibanze ku guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, isuku n’isukura, gutunganya imihanda, ubukangurambaga ku bana bata ishuri, kurwanya isuri, gutera ibiti bigamije kubungabunga ibidukikije, no gufasha abatishoboye binyuze mu bwitange n’ubufatanye n’ibindi.

Umuhango wo gusoza uru rugerero wabereye mu Murenge wa Mukama, witabirwa n’ubuyobozi bw’Akarere, Abayobozi b’inzego zitandukanye, ababyeyi, n’urubyiruko rwari ku rugerero.

Zimwe mu ntore zagaragaje ko byabahaye ubumenyi n’ubunararibonye bizabafasha mu buzima bwabo.

Imaniragaba John, umwe mu ntore, yagize ati: “Uru rugerero rwanyigishije gukorera hamwe no gufatanya n’abandi mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete. Byamfashije kumva neza ko buri wese afite uruhare mu iterambere ry’Igihugu cye.”

Uwamahoro Olive, na we yashimangiye ko uru rugerero rwamuhaye isomo rikomeye, ati: “Natangiye ntekereza ko ari igikorwa gisanzwe, ariko nasoje numva ko ari ishuri ry’ubuzima. Nize gukunda Igihugu, kwitanga no kugira uruhare mu bikorwa bifitiye rubanda akamaro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yashimye izi ntore ku ruhare zagize mu iterambere ry’Akarere no mu kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Yagize ati: “Urubyiruko ni imbaraga z’Igihugu, kandi ibi bikorwa bakoze ni icyitegererezo cy’uburyo dushobora guteza imbere Igihugu cyacu dufatanyije. Ndabashimira umurava mwagaragaje, kandi ndabasaba gukomeza uwo murongo mu buzima bwanyu bwa buri munsi.”

Mu nkomezabigwi z’icyiciro cya 11, Akarere ka Nyagatare kari kaje ku mwanya wa mbere mu Gihugu, icyo gihe intore zikaba zarakoze imirimo ifite agaciro ka miliyoni 132Frw.