Intambwe imaze guterwa mu Kubaka ubumwe n'ubudaheranwa irashimishije

Mu gihe igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda kigaragaza ko 99% by’Abanyarwanda bashyize imbere Ubunyarwanda, abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa mu Karere ka Nyagatare bavuze ko gukomeza gutoza urubyiruko indangagaciro z’umuco nyarwanda, gukoresha neza imbuga nkoranyambaga no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ari zimwe mu ngamba zizafasha Igihugu kugera ku gipimo 100% by’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Ukwakira 2025, mu nama ngarukamwaka y’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda yabaye mu Karere ka Nyagatare, ifite insanganyamatsiko igira iti “Twimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa.”

Mu ibarura riheruka ryakozwe mu mwaka wa 2022, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) cyagaragaje ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyari kuri 75% ku rwego rw’umuntu ku giti cye, naho ku rwego rw’inzego z’ubuyobozi kikaba cyari kuri 92%. Ubu, icyizere cy’abaturage ku bumwe n’ubwiyunge cyazamutse kigera kuri 99%, ikaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka Igihugu gishingiye ku ndangagaciro z’ubunyarwanda n’ubudahemuka.

Gusa, imibare ya RGB igaragaza ko 65.3% by’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 30, kandi 26.9% muri bo batarakira ibikomere bishingiye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari nayo mpamvu hakenewe imbaraga nyinshi mu gutoza urubyiruko gusigasira amateka y’ukuri no guharanira ubumwe buhamye.

Umuyobozi w’Akarere , Gasana Stephen yashimangiye ko ubumwe n’ubudaheranwa ari wo mutima w’iterambere ry’Igihugu, asaba urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu kubaka sosiyete ishingiye ku mahoro, ku kuri no ku rukundo rw’Igihugu.

Yagize ati: “Nta gihugu cyubakwa n’abatazi amateka yacyo. Gutoza abakiri bato indangagaciro z’ubumwe, ubupfura n’ubutwari ni bwo buryo bwo kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ejo heza.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare, Bigirimana Jean de Dieu, we yavuze ko urugendo rwo kubaka ubumwe rukeneye kongeramo imbaraga mu byiciro by’urubyiruko, by’umwihariko mu rubyiruko rwiga n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ati: “Imbuga nkoranyambaga zishobora kuba intwaro yo gukomeza ubumwe cyangwa yo kubusenya. Tugomba kuzibyaza umusaruro mu gusakaza ubutumwa bwiza bwo kubaka Igihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Umwe mu bahoze mu nzego z’ubuyobozi kera, Ntaganzwa Steven wahoze ari Konseye mu Murenge wa Rwempasha, yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda butabaho hatabayeho gusigasira umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo.

Ati: “Iyo twibagiwe umuco, tuba dutaye ishingiro ry’ubumwe. Ni yo mpamvu tugomba kwigisha abakiri bato gusigasira ibiranga Umunyarwanda nko gukunda igihugu, kubahana no gufashanya.”

Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Musabyimana Jean Claude, yibukije abaturarwanda ko kwiyumvamo Ubunyarwanda aribyo bituma abaturage bafatanya mu kubaka demokarasi ishingiye ku bumwe.

Yanongeyeho ko iri huriro ribafasha kongera kwibutsa abayobozi ndetse n’abahoze ari abayobozi ko nta muyobozi utatira inshingano.

Yagize ati: “Ubutumwa bwa Unity Club ni ukongera kwibutsa abayobozi n’abahoze ari abayobozi ko nta muyobozi uva mu nshingano, ni ukuvuga ngo iyo ubaye umuyobozi izo nshingano z’ubuyobozi ukomeza kubana nazo ntabwo zikuvaho, ibyo wakoraga byiza ukiri umuyobozi ntabwo wabivaho ngo ni uko utakiri muri uwo mwanya, ahubwo birakomeza ari nayo mpamvu bashyizeho iri huriro riduhuza kugira ngo cyane cyane tuganire uburyo twakomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza kubaka ubudahangarwa bw’abanyarwanda kugira ngo Igihugu cyacu ndetse n’abanyarwanda batazigera bagamburuzwa n’ibihe”.

Abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Nyagatare biyemeje gukomeza kuba intumwa z’ukuri mu baturage, cyane cyane mu rubyiruko, mu rwego rwo kurushaho kububakamo ubumwe n’ubwiyunge burambye.