Indi miryango 153 yo mu mirenge ya Rwempasha, Tabagwe, Karama, Rukomo na Gatunda yahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, akaba anakuriye komite ya Girinka ku rwego rw'Akarere, Mme Musabyemariya Domithille yasabye abaturage bahawe izi nka kuzitaho zikabateza imbere bakabaho neza kandi zikababera isoko y'imibanire myiza kuko bafite n'inshingano zo kwitura na bo boroza bagenzi babo.
Kuva iyi gahunda ya Girinka Munyarwanda itangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2006, mu karere imiryango 11,945 imaze guhabwa inka mu gihe imiryango 489 imaze kuzihabwa muri uyu mwaka wa 2017/2018 kuri 600 igomba korozwa uyu mwaka hagamijwe guteza imbere imibereho y’imiryango itishoboye.
Inka yo muri gahunda ya Girinka ihabwa umuryango udafite ubushobozi bwo kwibonera inka; ubarizwa mu cyiciro cy’ubudehe cya mbere cyangwa icya kabiri, uyu muryango ukaba ugomba kuba ufite ubwatsi cyangwa ushobora kububona. Umuryango uhabwa inka yo muri iyi gahunda kandi ugomba kuba udafite inka n’imwe woroye yaba iyawo cyangwa iyo worojwe.