Indi mihanda ya kaburimbo Km 6.7 yatangiye kubakwa mu mujyi wa Nyagatare

Uyu munsi Umuyobozi w'Akarere Bwana Gasana Stephen atangije ku mugaragaro imirimo yo gukora indi mihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Nyagatare ireshya na Km 6.7 yiyongera ku yindi yarangiye ireshya na Km 18.2, yubatswe muri gahunda y'Umushinga wo guteza imbere imijyi wa RUDPII uterwa inkunga na Banki y'Isi.

Mayor Gasana Stephen: Imihanda nk’iyi ni andi mahirwe aba asanze abaturage bacu haba abazabona akazi, abazacuruza ndetse n’abazayikoresha. Ni iterambere dukesha ubuyobozi bw’Igihugu cyacu, burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Dukwiye kubungabunga ibikorwa remezo nk’ibi tubona kugira ngo bigirire akamaro abaturage, abakorera n’abagenda I Nyagatare bityo tunabibyaze umusaruro ukwiye.

Umuyobozi w'Akarere kandi yasabye abagiye gukora iyi mihanda,kuzakorana neza n’abaturage ndetse n’abakozi bazakoresha kugira ngo imirimo yo kubaka iyi mihanda izarangire mu gihe cyateganyijwe.

Imirimo yo kubaka iyi mihanda ya Km 6.7 izamara amezi 12, ikazatwara FRW 5,605,988,768.