Inama njyanama y’Akarere yemeje ingengo y’imari y’Akarere y’umwaka 2017/2018
Mu nama njyanama y’Akarere yateranye kuri uyu wa 29Kamena 2017 yari iyobowe n’umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere w’agateganyo, Bwana Shema Emmanuel, abajyanama bose bari bayitabiriye bemeje ingengo y’imari y’Akarere y’umwaka wa 2017/2018 ingana n’amafaranga y’u Rwanda 19,300,251,518.
Bitandukanye n’umwaka ushize wa 2016/2017 ya 15,537,807,303 z’amafaranga y’u Rwanda , ingengo y’imari y’uyu mwaka yiyongereye ku kigero cya 24% byatewe ahanini n’amafaranga Akarere kazagenerwa na za Minisiteri n’ibigo bya Leta hamwe n’indi mishinga izakorera mu karere ikaba izibanda ku bikorwa remezo hamwe n’imishinga itanga akazi ku baturage.
Muri iyi ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 ibikorwa remezo nk’imihanda no gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi mu bice atarageramo byariyongereye, gushyigikira imishinga y’ubworozi n’ubuhinzi kimwe n’ibijyanye n’uburezi ndetse n’imishahara y’abakozi bizanafasha mu kwinjiza abakozi bashya mu kazi muri uyu mwaka.
Inama njyanama yemeje iyi ngengo y'imari ku kigero cya 100% cy’abari bayitabiriye. Ni inama kandi yitabiriwe n’intumwa ya Minisiteri y’imari n’igenamigambi. Abayobozi b’imirenge, ab’ibigo by’amashuri n’ibigo nderabuzima ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bitabiriye iyi nama nka bamwe mu bazayishyira mu bikorwa.