Imiryango irasabwa gucunga neza umutungo kugira ngo yirinde ubukene

Mu gihe hirya no hino mu Gihugu hakigaragara ingo zirangwamo ubukene n’amakimbirane, ubuyobozi bw’Akarere burakangurira imiryango yose gushyira imbere imicungire myiza y’umutungo nk’imwe mu nzira yo kwiteza imbere no kubaka amahoro arambye mu ngo.

Umuyobozi w’Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko kugira ngo umuryango ubashe gutekana no kwishimira iterambere rirambye, ugomba kubanza kugira icyo urya.

Yagize ati: “Umuryango ntiwatekana utariye. Icyambere ni ukuba abantu babona ibyo kurya, kuko iyo ubura ibyo kurya, ubuzima bwose buzamo umwiryane, urugomo, n’umutekano muke mu rugo.”

Yakomeje agaragaza ko ikibazo cy’ubukene mu miryango myinshi gishingiye ahanini ku bumenyi budahagije bwo gucunga umutungo, gukoresha nabi amafaranga no kutagira igenamigambi ry’ingo.

Yagize ati: “Usanga imiryango myinshi itaramenya gucunga umutungo wabo. Iyo amafaranga aje, ntibamenya icyihutirwa kuruta ibindi, bagashyira imbere iby’ibyishimo aho gushyira imbere iby’ingenzi. Ibi nibyo bituma hari ingo zisenyuka cyangwa zigahorana amakimbirane. Ni yo mpamvu dusaba imiryango yose gushyira imbere igenamigambi no kumenya gutandukanya iby’ingenzi n’ibidafite akamaro mu ikoreshwa ry’amafaranga.”

Bamwe mu baturage bamaze kugera ku iterambere kubera imicungire myiza y’umutungo barimo Karekezi Emmanuel, utuye mu Murenge wa Nyagatare, avuga ko mbere yajyaga akoresha amafaranga ye uko abonye, agashora mu bintu bitari ngombwa nka telefone zihenze n’ibindi bidatanga umusaruro. Ariko nyuma yo kwitabira amahugurwa yo gucunga umutungo mu muryango, we n’umugore we baje kwicara bagashyiraho igenamigambi.

Yagize ati: “Ubu ntitugura ikintu tutakigiyeho inama. Twatangiye kwizigamira ku buryo twaguze ikibanza, yewe n’iyi moto ntwara yavuye mu gushyira hamwe kandi iri kubyara andi, mbere byari nk’inzozi kuri twe. Ubu tuba no mu itsinda ritanga ibihumbi icumi bya buri cyumweru. Kugeza ubu amakimbirane twagiraga mu rugo yagiye nk’aho atigeze abaho, kuko ibintu byose tubiganiraho mbere.”

Mukandoli Olive, we avuga ko yahoze mu bukene bukabije ndetse akajya ahora mu makimbirane n’umugabo we, bapfa amafaranga. Nyuma yo kujya mu itsinda ry’abagore bamwigishije uburyo bwo gutegura ingengo y’imari y’urugo.

Yagize ati: “Ubundi umugabo yatahaga ameze nk’intare, ngo sinzi aho amafaranga ajya. Yararaga mu tubari agataha bukeye. Ariko ubu arishima, ankundisha akazi nkora. Twize gusuzuma icyo amafaranga yakoze. Ubu dufite umutuzo, abana bararya neza, bariga, muri make turatekanye.”

Visi Meya Murekatete yashimiye aba baturage ndetse asaba abandi kubigiraho, anasaba inzego zose gukomeza ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire y’abaturage ku bijyanye no gucunga umutungo n’imibanire myiza mu muryango banizigamira muri Ejo Heza, kugira ngo bazagire amasaziro meza.

Yagize ati: “Tuzakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa bacu mu bikorwa byo gufasha imiryango kwigira, kwihangira imirimo, ariko cyane cyane kubaka ubumwe n’umutuzo murugo. Umuryango ubanye neza ni wo shingiro ry’igihugu gifite amahoro.”