Imiryango 72 yatujwe mu mudugudu wa Shimwa Paul

Kuri uyu wa 14 Gashyantare  2023 mu karere hatashywe ku mugaragaro umudugudu wa Shimwa Paul uherereye mu mudugudu wa Shimwa Paul mu kagari ka Nyamirama, watujwe mo imiryango 72, ukaba ari umwe mu midugudu itatu yubatswe mu  murenge wa Karangazi. Uyu mudugudu wa Shimwa Paul watujwemo abaturage bimuwe mu cyanya cy’ubuhinzi n’ubworozi kirimo gutunganwa na Gabiro Agribusiness Hub Ltd.   Guverineri w’intara y’iburasirazuba CG Emmanuel GASANA yasabye imiryango yahawe inzu kuzifata neza ndetse no kwita ku bikorwa remezo biri muri iyi midugudu, kubana neza no kubahiriza gahunda za leta, yabwiye abaturage batujwe muri uyu mudugudu guhora ku isonga mu bikorwa bigamije iterambere rirambye.

 Mukamuganga Speciose ni umwe mu baturage batujwe muri uyu mudugudu wa Shimwa Paul, ufite izina rifite amateka afitanye isano na Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Speciose yashimye Perezida wa Repubulika ko yabatuje ahantu heza kandi ko we na bagenzi be  biyemeje kuhafata neza bakiiteza imbere.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu MUREKATETE Juliet yavuze ko nyuma yo gutaha umudugudu wa  Shimwa Paul hari indi midugudu  ya  Rwabiharamba uzatuzwamo imiryango 120 n’Akayange uzatuzwamo imiryango 120. Yavuze ko kandi  ibi byose biri muri gahunda nziza y’Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu yo gukoresha ubutaka neza no kububyaza umusaruro biganisha umuturage ku iterambere ryihuse.