Imiryango 68 yo mu mirenge 3 yahawe inka hagamijwe kurwanya ubukene
Mu mirenge ya Rwimiyaga, Musheri na Matimba indi miryango 68 itishoboye yagejejweho inka zo muri gahunda ya Gira Inka Munyarwanda zizabafasha kwikura mu bukene.
Imiryango yahawe inka yasabwe kwita kuri izi nka zikabafasha guteza imbere imibereho yabo kuko ari cyo Nayakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda abahereye izi nka.
Mu karere ka Nyagatare, iyi gahunda yo guha inka abaturage batishoboye yari yarahagaritswe n’indwara y’uburenge ariko nyuma yo kugaragara ko iyi ndwara itakirangwa mu karere, ikaba yasubukuwe.
Kuva gahunda ya Girinka yatangizwa na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2006, mu karere ka Nyagatare inka 11,456 zimaze guhabwa abaturage muri gahunda ya Girinka zirimo n’izituwe n’abaturage borojwe kuva iyi gahunda yatangira.Ibi ni mu gihe iyi gahunda GIRINKA Munyarwanda izarangira nibura imiryango ikennye 15,178 imaze korozwa inka.
Hagamijwe guteza imbere imiryango ikennye, inka yo muri gahunda ya Girinka ihabwa umuryango udafite ubushobozi bwo kwibonera inka; ubarizwa mu cyiciro cy’ubudehe cya mbere cyangwa icya kabiri, uyu muryango ukaba ugomba kuba ufite ubwatsi cyangwa ushobora kububona. Umuryango uhabwa inka yo muri iyi gahunda kandi ugomba kuba udafite inka n’imwe woroye yaba iyawo cyangwa iyo worojwe.