Imiryango 100 yahawe ibigega by’amazi

Mu rwego rwo kurwanya ikibazo cy’ibura ry’amazi meza ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, imiryango 100 ituye mu Umurenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Kirebe ho mu mudugudu wa Gatebe yahawe ibigega by’amazi bifite ubushobozi bwo kubika litiro zisaga 2000 buri kimwe.

Ibi bikorwa byagezweho ku bufatanye bw’Akarere n’umuryago utari uwa Leta ‘Mumporeze Association.’

Ibi bigega bije gusubiza ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amazi, cyane cyane mu gihe cy’impeshyi bigamije gufasha ingo kubona amazi igihe cyose, by’umwihariko mu gihe cy’izuba.

Umuyobozi wa Bamporeze Association, Jeanne D’Arc Muhongayire, yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha imiryango iciriritse kubona amazi meza kugira ngo bagire ubuzima bwiza n’isuku ihagije.

Yagize ati: “Twaje hano mu Karere ka Nyagatare nyuma yo kubona raporo zigaragaza ko abaturage benshi batuye muri aka gace bagira ingorane zo kubona amazi meza. Twifuje gutanga umusanzu wacu dutanga ibi bigega kugira ngo amazi babonye babe bayabika neza kandi bayagire igihe kirekire.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterembere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yashimye cyane ubufatanye n’umusanzu wa Bamporeze Association. Avuga ko iki gikorwa ari kimwe mu bifatika bigamije gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi gikunze kugaragara muri aka karere.

Ati: “Twishimiye cyane iyi nkunga. Twizeye ko ibi bigega bizafasha imiryango myinshi gukemura ikibazo cy’amazi meza, bikaba bizanafasha mu kurwanya indwara ziterwa n’isuku nke. Dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu nka Mumporeze, tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abaturage bacu bagire imibereho myiza.”

Yakomeje asaba abahawe ibi bigega kubifata neza, kubigirira isuku no kubibungabunga.

Abaturage bahawe ibigega nabo ntibahishe ibyishimo byabo, bavuga ko bigiye guhindura ubuzima bwabo mu buryo bugaragara.

Olivia Mucyayisenga, umwe mu bahawe ikigega, yagize ati: “Amazi yari ikibazo pe, ariko ubu ngiye kujya nyabika kandi ndabika menshi, bityo ubu mbashe gufura, guteka, koza abana n’ibindi bitansabye kujya mu kabande.”

Mutuyimana Wellars, undi muturage, yavuze ko iyi nkunga ibafasha no mu bijyanye n’isuku, ati: “Hari igihe twaburaga amazi yo gukaraba cyangwa yo gukoresha mu rugo, ariko ubu tuzajya tubika amazi meza, bityo bikadufasha kugira isuku no kwirinda indwara.”

Mukafeza Pelagia we yashimiye cyane Mumporeze n’ubuyobozi bw’Akarere, ati: “Ndumva meze nk’utangiye ubuzima bushya. Ibi bigega bizadufasha cyane mu gutekera abana, kubaha amazi yo kunywa no kubakorera isuku.”

Iki gikorwa ni kimwe mu bikorwa byinshi Bamporeze Association iteganya gukora hirya no hino mu Gihugu mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abaturage, by’umwihariko mu bice bigaragaramo ibibazo by’amazi, isuku n’isukura. Kikaba cyaratwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 36.