Imirire y’abana, isuku n’imyigishirize, mu byo Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe kwitaho
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere Kakooza Henry, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kuba biteguye bihagije kwakira abanyeshuri, by’umwihariko bagashyira imbere kugira ububiko (stock) buhagije bw’ibiribwa mbere y’uko abanyeshuri basubira ku ishuri.
Ibi yabigarutseho mu nama y’uburezi yahuje abayobozi b’amashuri atandukanye yo mu Karere ka Nyagatare, yari igamije kwitegura itangira ry’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2025–2026.
Meya Kakooza yagaragaje ko kugaburira abana ku ishuri ari inkingi ikomeye mu guteza imbere imyigire myiza n’imibereho y’abanyeshuri.
Yagize ati: “Nta mwana ushobora kwiga neza adafite ifunguro rihagije. Ni yo mpamvu dusaba abayobozi b’amashuri kwitegura kare, bakagira Sitoke y’ibiryo bihagije mbere yo kwakira abanyeshuri, bityo hatazabaho icyuho mu gutanga amafunguro ku ishuri.”
Yakomeje avuga ko imyiteguro myiza itarangirira ku biribwa gusa, ahubwo igomba no kwibanda ku ireme ry’imyigishirize, isuku n’isukura mu bigo by’amashuri, ndetse n’imikoranire myiza hagati y’ubuyobozi bw’amashuri, ababyeyi n’inzego z’ibanze.
Akarere gafite ibigo by’amashuri 284, bigizwe n’ibya Leta n’ibyigenga, bigira uruhare runini mu gutanga uburezi ku bana n’urubyiruko.
Nk’uko imibare ibigaragaza, mu Karere ka Nyagatare habarurwa abanyeshuri 229,731 bari muri sisitemu ya SDMS. Abo banyeshuri bigishwa n’abarimu 6,409.
Nubwo hari intambwe igaragara imaze guterwa, ubuyobozi bwagaragaje ko hakiri imbogamizi zikeneye gukemurwa, zirimo n’ikibazo cy’abana 2,177 bataye ishuri kugeza ubu.
Umuyobozi w’Akarere yasabye abayobozi b’amashuri, abafatanyabikorwa n’inzego z’ibanze gukomeza gukorana bya hafi mu gushakira ibisubizo birambye iki kibazo, abana bose bagasubizwa mu ishuri, kuko ari bwo buryo bwizewe bwo kububakira ejo hazaza heza.