Imanigirikwayo Virginie yashyikirijwe inzu yubakiwe n'abakozi b’Urwego rwa DASSO

Kuri uyu wa 23/5/2020 Abakozi b'Urwego rwunganira Akarere ka Nyagatare mu gucunga umutekano,DASSO bashyikirije umukecuru witwa Imanigirukwayo Virginie inzu,igikoni n'ubwiherero bamwubakiye mu mudugudu wa Kabukunzi,Akagari ka Gishororo ho mu murenge wa Mukama,nyuma y'uko iyo yabagamo ishaje ikagwa, akajya gucumbika.

Imanigirikwayo Virginie wubakiwe n'abakozi ba DASSO yavuze ko mbere yatinyaga "abaDASSO" aza gutungurwa no kubabona iwe bamwubakira. Yashimiye abakozi b'uru rwego kuko bamukuye mu icumbi yari yarajyanywemo n'uko inzu ye yashaje ikagwa.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mme Murekatete Juliet, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye abakozi b'Urwego rwa DASSO mu karere ku muco wo guhuza imbaraga mu gukemura ibibazo by'abaturage n'urugero rwiza batanze ku bandi bashobora gukora ibikorwa byiza nk'icyo bakoreye uyu mukecuru.

Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw'Akarere, Bwana Mugabo Faustin, yasobanuye ko ibikorwa byo gufasha no kubakira abatishoboye babikesha urugero rw'Umukuru w'Igihugu wifuriza abanyarwanda kubaho neza,kandi ko n'Urwego rwa DASSO rukorera abaturage, rukwiye gukorana na bo neza kurushaho.

Urwego rwa DASSO/Nyagatare rumaze imyaka 6 mu bikorwa byo kubakira abatishoboye; aho bakusanya imisanzu ku mishahara yabo kugira ngo babashe kugura ibikoresho byo kubakira iyi miryango y'abatishoboye no kuboroza amatungo magufi, bijyanye n'ubushobozi baba bafite buri mwaka, uyu mukecuru akaba abaye uwa 3 wubakiwe inzu muri iyi gahunda.