Igihembwe cy'ihinga 2022A cyatangijwe ku mugaragaro abahinzi basabwa kubyaza umusaruro ubutaka

Kuri uyu wa 28/9/2021 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba , v/mayor Rurangwa Stephen n'abandi bayobozi bifatanyije n'abaturage b'Akagari ka Gacundezi (Rwimiyaga) ahatangirijwe ku mugaragaro Igihembwe cy'ihinga 2022A, haterwa ibigori .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara Dr. Jeanne Nyirahabimana yavuze ko uyu muhango wo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2022A uri mu rwego rw'ubukangurambaga bugamije kongerera abahinzi ubumenyi bwo guhinga neza,gukurikirana imyaka mu mirima,gufata neza umusaruro no guhunika neza bityo buri wese agire uruhare mu cyerekezo cy'Intara cyo kuba ikigega cy'Igihugu mu buhinzi n'ubworozi.

 Dr. Ngabitsinze yasabye abahinzi n'aborozi gukomeza gukorana umurava bakabyaza umusaruro ubutaka bafite, bugaragara ko butanga icyizere, anabizeza ubufatanye bwa Leta mu kubafasha kubona ibyo bakeneye birimo n'uburyo bwo kuhira hagamijwe kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rurangwa Stephen yashishikarije abahinzi n'aborozi kubyaza umusaruro imishinga iteza imbere ubuhinzi n'ubworozi iri mu karere no kugira uruhare mu kubungabunga ibyo bahabwa kugira ngo bibagirire akamaro.

Mu mihigo y'Akarere y'umwaka 2021/2022 ubuso buhuje bungana na hegitari 75,390 buzahingwaho ibihingwa byatoranyijwe birimo; ibigori kuri Ha 36,280, ibishyimbo kuri Ha 35,360, umuceri kuri Ha 3,250, imyumbati kuri Ha 200, na Soya kuri Ha 300.