Igihembwe cy’ihinga 2018A cyatangirijwe mu gishanga cya Rwangingo

Kuri uyu wa 13 Nzeri 2017 ni bwo mu karere hatangijwe ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga A, gitangirizwa mu gishanga cya Rwangingo gihuriweho n’imirenge ya Katabagemu na Karangazi haterwa ibigori.

 

Nyuma y’umuganda wo gutangiza iki gihembwe cy’ihinga, Sendege Norbert, Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB,mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abahinzi gukora ubuhinzi bw’umwuga, bakoresha neza inyongeramusaruro kugira ngo bongere umusaruro bihaze ubwabo, banasagurire amasoko.

 

Uretse abahinzi gusa, Igihembwe cy’Ihinga A kiranareba aborozi bo mu karere bityo bagatangira gutera ubwatsi na cyane ko imbuto zabwo ziboneka ahantu hatandukanye haba ku batubuzi b’ubwatsi n’ahandi bacuruza izi mbuto z’ubwatsi.

 

Abahinzi kandi basabwe kwihutira kurwanya udukoko tuzwi nka nkongwa yo mu bigori, tukigaragara kugira ngo tutazangiza umusaruro wari witezwe kandi imiti yo kuturwanya yarabegerejwe, bakazakomeza gukorana n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge no ku karere ndetse n’abakozi b’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

 

Mu karere ka Nyagatare, ubuso bw’ubutaka buhujwe buteganywa guhingwaho ibihingwa byatoranyijwe muri iki gihembwe cy’ihinga A bungana na hegitari 36,550 buzahingwaho ibigori kuri ha 22,260, ibishyimbo kuri ha 11,500, umuceri kuri ha 2,250 na soya kuri ha 200 naho ubutaka buhingwaho muri rusange bukaba bungana na ha 82,000.

 

Igishanga cya Rwangingo gihuriweho n’uturere twa Nyagatare na Gatsibo, ku gice cya Nyagatare kikaba kizahingwaho ku buso bwa hegitari 605 buri mu mirenge ya Karangazi na Katabagemu.