IEE Rwanda yaremeye inka Uwamwezi Consolee
Mu rwego rwo gukomeza urugendo rwo gukiza no kunga Abanyarwanda nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abanyamuryango b’umufatanyabikorwa w’Akarere mu burezi, IEE (Inspire Educate and Empower), baremeye inka umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, witwa Uwamwezi Consolee wo mu Murenge wa Nyagatare.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu ubwo abanyamuryango ba IEE 32 basuraga urwibutso rwa Nyagatare mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorerwe Abatutsi.
Uwamwezi Consolee, warokotse Jenoside, yavuze ko iyi nka ari nk’impano y’ubuzima bushya.
Yagize ati: “Maze imyaka myinshi ntagira amatungo kubera ibihe bikomeye nanyuzemo. Ubu kubona inka ni iby’agaciro kanini cyane kuri njye. Bizamfasha kubona amata, kongera kubona ifumbire, no gutera intambwe mu mibereho yanjye najyaga jya gukamisha ahandi, ariko ubu nanjye hamwe n’Imana ndizera ko bigiye gushira. Ndashimira cyane abatekereje iki gikorwa, by’umwihariko Perezida Paul Kagame n’abo baruhanye babohora iki Gihugu kuko iyo batahaba sinzi aho twakabaye kuba turi.”
Uwamwezi yavuze ko iyi nka ayibonamo igisobanuro cy’urukundo n’ihumure nyuma y’imyaka 31 ahorana inkovu zitagaragara ku mubiri ariko zihoraho mu mutima.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet yashimiye uyu mufatanyabikorwa ku bufatanye buhamye bagaragaje, avuga ko Akarere gaharanira ko abarokotse Jenoside bagira imibereho iboneye n’icyizere cy’ubuzima.
Yagize ati: “Iyi nka ni ikimenyetso cy’urukundo. Turi mu gihe cyo kwibuka abacu bishwe kandi ibikorwa nk’ibi ni byo bifasha gukomeza guha agaciro abarokotse. nk’Akarere, twiyemeje gukomeza kuba hafi yabo, tukabaha iby’ingenzi, ariko tukanabafasha gusubirana icyizere cy’ubuzima.”
Yongeyeho ko Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bagira uruhare runini mu kwita ku mibereho y’abarokotse Jenoside.