Icyumweru cyo Kwibohora cyatangijwe n’urugendo rwo kuzirikana amateka yo kubohora u Rwanda.

Kuri uyu wa 30/6/2022 Guverineri CG Emmanuel K. Gasana, intumwa za rubanda,abayobozi b'inzego z'umutekano, Mayor Gasana Stephen n'abandi bayobozi bifatanyije n'abaturage b'ingeri zose mu gutangiza icyumweru cyo kwibohora cyatangijwe n'Urugendo ruva kuri Stade Nyagatare berekeza Gikoba (Tabagwe).

Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen yavuze ko nyuma y'imyaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye hari byinshi aka Karere kagezeho babikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wanayoboye urugamba rwo kubohora igihugu. “Akarere kacu ka Nyagatare kashyizwe mu Turere twunganira umujyi wa Kigali, hari ibikorwa bitandukanye by'iterambere byubatswe muri aka Karere biteza imbere abaturage n'Akarere muri rusange nk'Imihanda, Inganda, Amahoteri, stade,n’ibindi"

Iki cyumweru cyatangijwe n'Urugendo rwo Kwibohora (Liberation walk), aho Abayobozi n'abaturage baturutse kuri Stade ya Nyagatare berekeza Gikoba ahari indake yabagamo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu gihe cy'urugamba rwo kubohora Igihugu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana yavuze ko uru rugendo rwo Kwibohora rugamije kongera gutuma haba urubyiruko, abakuru,..bongere gutekereza ku mateka yo kubohora Igihugu no kuyahuza n'aho tugeze uyu munsi, tureba ngo Twavuye he, tugeze he, turagana he bityo twongere twiyemeze. “Kwibohora bivuze ubuzima. Turishimira ko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu yaduhaye ubuzima; yaduhaye kubaho; aduha iterambere; ubuyobozi bwiza, imibereho myiza, Kwigira ubufatanye, agarura ubumwe, agarura umuco".

Nyuma y'Urugendo rw'amaguru Nyagatare-Gikoba,hazirikanwa amateka y'urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangirijwe mu karere ka Nyagatare, abarwitabiriye bagize igitaramo cy’Imihigo hazirikanwa amateka y’urugamba rwo Kwibohora I Gikoba (Tabagwe)aho bari kuganirizwa amateka y'ikiswe "Agasantimetero" kaguwe (kwagura) n'Ingabo za RPA/Inkotanyi kugera Igihugu kibohowe, babihawemo umurongo n'uwari Umuyobozi w'Urugamba Nyakubahwa Paul Kagame bari aha Gikoba.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 30/6/2022 kandi Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imibereho y’Abaturage Mme Ingabire Assumpta yitabiriye igitaramo cyo Kwibohora nyuma y’urugendo rwibutsa urugamba rwo kubohora igihugu cyabereye I Gikoba, mu murenge wa Tabagwe, kitabirwa n’abandi bayobozi batandukanye barimo n’ab’Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyagatare.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igitaramo, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza Mme Ingabire Assumpta yashimiye ubuyobozi bw’Intara y’iburasirazuba n’Akarere  ka Nyagatare bwateguye igitaramo ariko kandi n’abaturage bacyitabiriye.

Minisitiri Ingabire Assumpta: “Ni umwanya mwiza n’amahirwe adasanzwe abayobozi mu nzego zitandukanye n’urubyiruko mu Karere ka Nyagatare basobanukirwa kurushaho uko urugamba rwo kubohora igihugu rwagenze, bikanabafasha kumenya aho igihugu cyavuye naho cyifuza kugana mu nzira y’iterambere rirambye. Uyu kandi ni umwanya mwiza wo gushima Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika n’ingabo z’INKOTANYI, ku butwari n’ubwitange bagaragaje kugira ngo igihugu cyacu kive mu icuraburindi. Urugamba rwo kubohora u Rwanda ntirwari gushoboka iyo abafashe iya mbere baba badafite indagagaciro zirimo:   - Gukunda igihugu - Kutiganda - Ikinyabupfura - Kureba kure - Kudahwema - Kudacika intege - Guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda - Gushaka ibisubizo by’ibibazo.”

Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiriye mu karere ka Nyagatare, ku mupaka wa Kagitumba, tariki ya 01/10/1990 rurangirana n’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi kuwa 04/7/1994. Aya mateka ni na yo agira Akarere ka Nyagatare “Irembo ry’Amahoro”. Mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, agace kabanje kwigarurirwa n’Ingabo zari iza RPA/Inkotanyi, kazwi nk’”Agasantimetero” kagizwe n’uduce twa Tabagwe, Gishuro, Kaborogota, Gikoba, Shonga, Ndego n’igice gito cya Karama. Aha Gikoba akaba ari ho hari indake y’uwari umuyobozi w’uru rugamba, ubu akaba ari Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame.

Minisitiri Mme Ingabire Assumpta yongeye kwibutsa ko: “Intambara y’amasasu yararangiye, ni mwe mushobora gutuma itazongera ukundi mu gihe mutsinze intambara yo kwimakaza ubunyarwanda, ubumwe no guteza imbere igihugu n’abagituye. Ni yo mpamvu mugomba kugendera kuri za ndagagaciro zaranze bato batari  gito, mwumva inama babaha kuko mugira amahirwe yo guhura nabo bakabaganiriza. Mukoreshe ayo mahirwe mushyira mu bikorwa impanuro babaha. Ndabasaba mwe urubyiruko, gutangirira aho mutuye, ntimube ba ntibindeba, mutange umusanzu mu gukemura ibi bibazo bihari. Ibyinshi ntibinasaba amikoro ahambaye. Gutunga urutoki ibitangenda ukabyereka abayobozi, ugakurikirana ko byakemuwe, uba utanze umusanzu ukomeye.”