Ibyishimo ni byinshi ku bakorera mu gakiriro ko mu Murenge wa Karama

Abakorera mu gakiriro ka Karama, gaherereye mu Murenge wa Karama barishimira ko bakorera ahantu hagezweho habafasha gukora umwuga wabo neza, bakaboneraho gushimira ubuyobozi bwiza bw’Akarere n’Igihugu muri rusange badahwema gutekereza ku baturage.

Agakiriro ka Karama gakoreramo abantu 64, ni kamwe mu tugakiriro dufite uruhare runini mu iterambere ry’abaturage batuye muri aka gace, kuko gahuriyemo abahanga mu myuga itandukanye irimo ubudozi bw’imyenda, ububaji n’ubusuderi.

Abahakorera bavuga ko kubona ahantu hakorerwa mu buryo bugezweho byatumye ubuzima bwabo n’imikorere byihuta mu buryo bugaragara.

Musengimana Chantal, ukora ubudozi bw’imyenda, yagize ati: “Mbere twakoraga ahantu hadatunganijwe neza, rimwe na rimwe tukabura iseta, tugatera ibyarahani hanze, imvura ikagwa bigatuma dukora mu buryo butari bwiza. Ubu aho dukorera harasukuye, kandi abakiriya bacu baratwemera kurushaho kuko babona ko tubakorera ahantu hameze neza. Turashimira ubuyobozi bwacu bwatekereje kudushakira iyi nyubako.”

Mugenzi we, Nizeyimana Emmanuel, usanzwe ukora akazi ko gusudira, we yagize ati:“Twabonye amahirwe akomeye yo gukorera hamwe n’abandi mu buryo bugezweho. Ubu dufite aho tubika ibikoresho byacu, abaguzi bakadusanga batiriwe bajya kure. Ubuyobozi bwacu bwarakoze cyane, ubu twumva turi mu cyerekezo cyiza cy’iterambere.”

Umuyobozi w’Agakiriro ka Karama, Habimana Felecien, yavuze ko aka gakiriro gakomeje gufasha abaturage b’akarere mu buryo bw’iterambere ryihuse,

Ati: “Agakiriro ni igisubizo ku rubyiruko n’abafite ubumenyi mu myuga. Aha ni ahantu ho guhuriza hamwe ibitekerezo, kwigira ku bandi no gushyira imbaraga hamwe. Ubuyobozi bwacu bwadufashije kubona inyubako igezweho, ubu natwe tugomba kubyaza umusaruro amahirwe twahawe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko aka gakiriro ari kimwe mu bikorwaremezo bigaragaza uburyo ubuyobozi bushyira imbere iterambere ry’umuturage

Ati: “Icyo dushaka ni uko abantu bakorera hamwe, ari nako duca akajagari mu mikorere. Twubatse udukiriro hirya no hintu mu Karere kugira ngo tubafashe kubona aho bakorera heza, hajyanye n’igihe. Intego yacu ni uguteza imbere imyuga, kugira ngo abanyarwanda babone serivisi zinoze kandi abaturage bacu babe bafite aho bakura imibereho. Leta y’u Rwanda ihora idutekerezaho kandi tugomba gukomeza gufatanya kugira ngo dukomeze guteza imbere Akarere.”