Ibyaranze urugendo rwo kwibohora rwerekeza ku ndake ya Gikoba Perezida Kagame yabayemo
Ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nyakanga 2025, mu Karere ka Nyagatare habereye urugendo rwo kwibohora ku nshuro ya 31 rureshya na kilometero 21, rwatangiriye kuri sitade y’Akarere rwerekeza ku ndake ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame iherereye mu Mudugudu wa Nyakigando, Akagari ka Shonga, Umurenge wa Tabagwe.
Uru rugendo rwitabiriwe n’abantu babarirwa mu 4000 barimo abayobozi batandukanye nka Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Abayobozi b’Uturere two mu Ntara y’Ibirasirazuba, Inzego z’umutekano n’abaturage biganjemo urubyiruko rwari rwaje kwigiramo amateka.
Ni urugendo rureshya na kilometero 21, aho bageze Gikoba hatanzwe ikiganiro ku muhora wo kubohora Igihugu, Kuva kuwa 1 Ukwakira 1990 kugeza muri Nyakanga 1994. Nyuma haba igitaramo cyo kwibohora, imbyino gakondo, abahinzi batandukanye barimo Eric Senderi bari mu bataramiye abari bitabiriye iki gitaramo.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen, yashimiye abitabiriye bose, ashimangira ko uru rugendo rugaragaza ko abaturage b’Akarere ka Nyagatare bahagaze neza mu rugendo rwo gusigasira ibyagezweho mu myaka 31 ishize.
Yagize ati: “Duhagaze twese nk’abanyarwanda, dufite intego imwe yo gukomeza inzira y’iterambere, ubusabane n’ubufatanye. Uru rugendo rutwigisha isomo rikomeye ryo gukunda Igihugu no kukirwanira ishyaka.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa yashimye uburyo abaturage ba Nyagatare bagaragaza ubwitabire mu bikorwa byo kwibuka no gukomeza kwimakaza indangagaciro zaranze urugamba rwo kwibohora.
Yagize ati: “Kwibohora si igikorwa cy’amateka gusa, ni umurage tugomba gusigasira buri munsi. Kuganira n’urubyiruko rwacu kuri izi nzira twanyuzemo, ni ugutanga umurage w’ubutwari n’ubwitange ku Gihugu.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mark Cyubahiro Bagabe na we yagarutse ku kamaro k’uru rugendo mu kwimakaza indangagaciro z’Igihugu no gushimangira amahame yo kwigira.
Yagize ati: “Uru ni urugendo rufite igisobanuro kirenze kugenda n’amaguru. Ni uburyo bwo kwiyibutsa ko twabohowe n’ubwitange bw’abana b’Igihugu, ari nako twiyemeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, ubugwari, ubunebwe, ubukene, ahubwo rusagambe mu bukungu n’ubuzima bwiza.”
Bamwe mu baturage bitabiriye uru rugendo, bavuga ko kuba bari mu nzira Perezida Kagame yanyuze bibongerera imbaraga n’icyizere mu kurinda ibyo yabagejejeho.
Uwitwa Umurerwa Beatha, waturutse mu Murenge wa Nyagatare, yagize ati: “Ni iby’agaciro kuba turimo kunyura inzira Perezida Kagame yanyuzemo. Bitwibutsa ko ibyagezweho byasabye ubwitange, bityo natwe tugomba kugira uruhare mu kubisigasira no kubyongera.”
Akarere ka Nyagatare niko kabaye amarembo yo kubohora Igihugu, dore ko igitero cyambere cyabereye ku mupaka wa Kagitumba.
By’umwihariko aha muri Gikoba niho ingabo zari iza RPA zafashe bwambere, hitirirwa ‘Agasantimetero’ kuko Leta yari iriho icyo gihe itemeraga ko Inkotanyi zaba zarafashe ubutaka bw’u Rwanda, ahubwo ari nk’agasantimetero.