Ibikorwa byo gutera umuti urwanya malaria mu ngo byatangijwe
Kuri uyu wa 18 Nzeli 2017 Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mme Musabyemariya Domithille yatangije gahunda yo gutera imiti irwanya malariya mu mazu (IRS) ikaba izamara iminsi 20, Ni ukuvuga kugera tariki ya 10/10/2017 ingo zose zo mu karere ka Nyagatare zitewemo uyu muti.
Abaturage barasabwa korohereza abajyanama b'ubuzima bazatera uyu muti, bateganya amazi yo gufungura umuti ukoreshwa, gupfuka cyangwa gusohora ibiri mu nzu igiye guterwa.
Iyi gahunda yo gutera imiti irwanya malaria mu ngo kandi izakomeza kunganirwa n'izindi zigamije kurwanya malariya nko kurara mu nzitiramibu iteye umuti, kwisuzumisha no kwivuza ku bagaragaza ibimenyetso bya malariya.